Umukobwa w’ikimero witabiriye Miss Rwanda yatewe ibyishimo no kwigurira imodoka ye – AMAFOTO

20/12/2023 11:22

Miss Umukundwa Clemence wamamaye muri 2019 mu  marushanwa y’ubwiza nka Cadette yatewe ibyishimo n’imodoka y’akataraboneka yiguriye.

 

Uyu mwari w’uburanga , yabinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu mashusho mato ayirimo ubundi ari kuyitambuka iruhande bigaragaza ko yishimiye igikorwa yageze muri uyu mwaka uri kurangira.

Amakuru avuga ko iyi modoka iri mubwoko bwa KIA , igura amafaranga arengaho gato , Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.Uyu mukobwa ntabwo yigeze agaragaza ko ari impano yaba yahawe n’uwari we wese uretse ko yashimiye Imana kubyo yamukoreye.

Yanditse ati:”Yego ! Nanjye nanone, sinakwizera ko nabikoze ariko ni Imana yabikoze”. Arenzaho ati:”Big C To the Wold”.Nyuma y’aya mashusho yifashishijemo indirimbo ya Nick Minaj ‘I’m Getting Ready’ benshi bifatanyije nawe mu byishimo  bamwifuriza gukomeza gutera imbere.

Advertising

Previous Story

Harmonize n’umukobwa we bahuje urugwiro barasohokana

Next Story

Umucecuru w’imyaka 80 yitabye Imana ari gutera akabariro n’umukunzi we w’umusore wari ukiri muto mu myaka

Latest from Imyidagaduro

Go toTop