Harmonize n’umukobwa we bahuje urugwiro barasohokana

20/12/2023 10:56

Umuhanzi Harmonize n’umukobwa we Zuu Konde nk’uko yiyita kumbuga nkoranyambaga ze , bagaragaye bari kumwe nyuma y’amakuru yavugaga ko Harmonize ariwe ugiye kumurera kubera ko uwo bamubyaranye atwitiye undi mugabo babana.

Tariki 14 Ukuboza 2023, nibwo twasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti:” Harmonize ari mu myiteguro yo kurera umwana we wenyine”.Muri iki gihe Harmonize ubwe yari yatangaje ko ari mu myiteguro yo kwakira umwana we ari gutegura icyumba azajya araramo ari kugitakisha ibikinisho by’abana.

 

Harmonize yagize ati:”Ndimo kumukorera icyumba,reka turebe uko kimeze”.

N’ubwo Harmonize iki gihe atigeze abyivugira ubwe, amakuru yemeza ko Shanteel, umugore wabyaranye na Harmonize Zulekha Rajab (Zuu Konde)  atwitiye undi mugabo gusa na Harmonize akaba akomeje kugaragaza ko yishimiye umwana we nk’uko byongeye kugaragara mu mashusho n’amafoto aba bombi basangije aba bakurikira.

Icyumba cya Zuu Konde

N’ubwo ntacyo batangaje , kugeza ubu Harmonize ashobora kuba ari kubana n’umwana we nk’uko yabyerekanye ubwo bavaga guhaha ubundi akerekana icyumba cy’umwana cyarimo  imitako  yiganjemo y’iminsi mikuru.

Kimwe n’abahandi bose, Harmonize ashobora kwitwa se w’umwana babana munzu imwe bombi nyina ntawuhari.Amakuru avuga ko Harmonize ashobora guhita ashaka undi mugore kugira yite kuri uyu mwana abashe no gukurira mu muryango.

Harmonize n’umukobwa we

 

Advertising

Previous Story

Igitsina gabo: Dore uburyo wakoresha ukongera ingano y’igitsina cyawe bitakugoye

Next Story

Umukobwa w’ikimero witabiriye Miss Rwanda yatewe ibyishimo no kwigurira imodoka ye – AMAFOTO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop