Ntukemere gukundana n’umusore utagira igitanda ! Umukobwa yagiriye inama bagenzi be afatwa nk’umwirasi

07/01/2024 12:02

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mukobwa wo mu gihugu cya Nigeria wagiriye inama abakobwa bagenzi be ko badakwiye kwemera gukundana n’umusore utagira igitanda aho matera ye iba hasi.

 

 

Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter yashyize hanze ifoto iriho matera isashe hasi nk’imfashanyigisho cyane ko yarari kugaragaza ko umukobwa adakwiye gukunda Umusore umeze gutyo.

 

 

Mu busesenguzi bwe, uyu mukobwa yavuze ko burya umukobwa muzima mwiza ushaka Umusore bakundana umukwiye, akwiye kujya areba Niba Umusore uri kumutereta afite igitanda aho matera ye itaba hasi.

 

 

Yavuzeko iyo Umusore adafite igitanda cyo gushyiraho matera burya uwo musore n’ubundi adafite ubushobozi bwo kukwitaho mu gihe mwaba mukundana cyane mwitegura kubana.

 

Rero mu gihe uri umukobwa ushaka Umusore ufite gahunda aho urukundo rwanyu ruganisha mu kubana, uyu mukobwa we avuga ukwiye kureba Niba uwo musore afite igitanda ashyiraho matera kuko ngo abo batagira igitanda burya nta bushobozi bwo kugutunga aba afite.

 

Ibi byafashwe nko kwirata na cyane ko urukundo ntaho ruhuriye n’igitanda cyangwa ibindi umusore runaka ugukunda yaba afite cyangwa atunze.

 

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Umukobwa wiga muri kaminuza yavuze ko amaze kwanduza HIV abantu 273 akaba afite gahunda yo kwanduza abagera ku 1000 mu myaka irimbere

Next Story

Gutwita byatumye mba mubi ! Ifoto y’umugore utwite na mbere yo gutwita ikomeje kuvugisha benshi

Latest from HANZE

Go toTop