Uganda : Pasiteri yafunzwe azira gukeka ko umugore we wari utwite amuca inyuma

07/01/2024 11:25

Uyu mugabo w’imyaka 48 wari usanzwe ari umupasiteri mu gihugu cya Uganda arashinjwa urupfu rw’umugore we wari utwite nyuma yuko agiye kumuneka ngo arebe niba amuca inyuma bikaza kurangira uyu mugore abipfiriyemo.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi bwo muri ako gace, ngo uyu mugabo ari mu maboko y’abashinzwe umutekano azira urupfu rw’umugore we w’imyaka 44 wari utwite azize imirwano n’imvururu byabaye ubwo uyu mugabo yageragezaga kumuneka.

Raporo yatangajwe n’abashinzwe umutekano ivuga, mu kiganiro bagiranye na bamwe mu baturanyi babonye ibyabaye, bavuze ko urupfu rw’uyu mugore Agnes rufite aho ruhuriye no kuba umugabo we yamukekaga ko amuca inyuma ku bandi bagabo muri karitsiye aho batuye.

Abashinzwe umutekano Kandi bavuze ko umurambo w’uyu mugore Agnes Mandala wasanzwe ku nkombe z’amazi, bivugwa ko uyu mugore yasanganwe ibiguma ku mubiri we bigaragara ko yakubiswe ashobora no kuba yafashwe kungufu.

 

Nyakwigendera Kandi yari afite inda y’ibyumweru 22. Icyakora abashinzwe umutekano bavuze ko abashakanye badakwiye kujya bakemura ibibazo hagati yabo binyuze mu mirwano kuko arinaho havamo kwicana.

Inshuti umuryango ndetse n’abayoboke b’uyu mu Pasiteri bakomeje kubwira abashinzwe umutekano kwihutisha iperereza ry’imbitse ngo bamenye neza Niba koko uyu mugabo ariwe uri inyuma yurupfu rw’umugore we wari utwite.

 

Source: monitor.co.ug

Advertising

Previous Story

Umubyeyi yasinye amaserano n’umwana we bemeranya ko azakundana yujuje imyaka 21 y’amavuko

Next Story

Umukobwa wiga muri kaminuza yavuze ko amaze kwanduza HIV abantu 273 akaba afite gahunda yo kwanduza abagera ku 1000 mu myaka irimbere

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop