Umukobwa wavukanye iminwa minini akomeje kwiyama abamutuka bamushinja kujya kwibagisha

19/10/2023 21:18

Imana ubundi iratangaje, irema abantu mu buryo bitangaje ndetse hari ubwo umuntu azira uko yavutse kandi siko bikwiye habe nagato [Buri wese agomba kubaha mugenzi we]. Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Nigeria akomeje kwibasirwa n’abatari bacye ku mbugankoranyambaga bamushinja kujya kwibagisha iminwa ye ngo ibe mini.

 

 

 

Uyu mukobwa ukiri muto udakuze cyane, afite iminwa mini cyane umunwa wo hasi ni munini cyane ku buryo wagira ngo yagiye kwibagisha nyamara we siko abivuga. Abantu benshi bakomeje kumushinja kujya kwibagisha iminwa ariko we abihakana yivuye inyuma avuga ko ariko yavutse ameze.

 

 

 

Mu mashusho uyu mukobwa yagaragaye asobanura ko iminwa ye ari iyo yavukanye mbese ko atigeze ajya kwibagisha ibi bigezweho aho umukobwa ajya gushora akayabo ka mafaranga mu kwibagisha iminwa kugira ngo imere neze kurushaho.

 

 

Uyu mukobwa kandi mu mashusho akomeza avuga ko yagiye mu mavuriro menshi, akoresha imiti myinshi, yitabaza inzobere nyinshi ngo zimufashe ku kibazo cye ariko ko byanze n’ubundi ntacyo bihindura cyane ko uyu mukobwa ariko yavutse ameze.

 

 

 

Mu magambo ye yagize ati “sinigeze njye kwibagisha, sinkeka ko hari inyungu umuntu yakura mu kwibagisha. Nagiye mu bitaro Bitaro bitandukanye gukorerwa isuzuma ariko n’ubundi ntacyo bihindura. Nafashe imiti myinshi yewe yendaga no kuzanyica. Narekeye gufata imiti kuko nubundi ntacyo bihindura Kandi iyo miti Iba yenda kunyica.”

 

 

 

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bamwihanganishije nubwo hatabura abakomeza kumushinja kujya kwibagisha.Ese byari bikwiriye ko umuntu ahozwa kunkeke kubera uko yavutse ?. Nubwo ari agahugu umuco akandi uwako , ibi ntabwo bikwiriye na cyane ko nyiri ubwite yatanze umucyo avuga ko ntaho ahuriye no kwibagisha.

 

 

Source: thetalk.ng

 

 

Advertising

Previous Story

Umugabo n’umugabo bafite ubumuga bw’ubugufi bibarutse umwana mwiza maze bashima Imana

Next Story

Nkore iki ? : Umusore dukundana yambwiye ko atazanjyana mu bitaramo bya Trace Awards kandi nari nateguye akambaro kageze mu mavi nshaka guhura na Davido nihebeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop