Friday, December 1
Shadow

Umugabo n’umugabo bafite ubumuga bw’ubugufi bibarutse umwana mwiza maze bashima Imana

Urukundo buri gihe ni byose, umugabo n’umugore bafite ubumuga bwo kuba bagufi cyane bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore bibarutse umwana mwiza cyane maze bashima Imana yo yabikoze ikabaha urubyaro.

 

 

 

Ubusanzwe abo bombi ni bagufi cyane yaba umugabo ndetse n’umugore nawe ni uko afite ubumuga bw’ubugufi, bombi baje guhura barakundana ndetse babana nk’umugabo n’umugore aho bari bamaze iminsi myinshi bitegura kwibaruka imfura yabo.

 

 

 

Uyu mugore ndetse n’uyu mugabo ubusanzwe bakoresha urubuga rwa TikTok ndetse basanzwe banyuza amashusho yabo kuri uru rubuga. Umugore kenshi yagaragaye mu mashusho yerekana inda ye ko yitegura kwibaruka imfura yabo we n’umugabo we.

 

 

 

Mu minsi micye ishize nibwo uyu mugore n’uyu mugabo bashize amashusho hanze agaragaza umwana wabo babyaye ndetse bashima Imana yo yabikoze ikabaha urubyaro ndetse bakabyara umwana mwiza cyane.

 

 

 

Abakoresha urubuga rwa TikTok hirya no hino bakomeje kwishimira uyu muryango ndetse babifuriza kuzahurwa muri byose bakora.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: Thetalk.ng

Share via
Copy link
Powered by Social Snap