Nkore iki ? : Umusore dukundana yambwiye ko atazanjyana mu bitaramo bya Trace Awards kandi nari nateguye akambaro kageze mu mavi nshaka guhura na Davido nihebeye

19/10/2023 21:32

Umukobwa atewe agahinda n’umusore bakundana udashaka kumujyana mu gitaramo cya Trace Awards and Festival kandi ngo afite umuhanzi yihebeye wo muri Nigeria , ashaka kubona byanga bikunze.

 

 

Uyu mukobwa yagize ati:”Muraho neza, amazina yanjye singombwa ko nyavuga ariko mfite ikibazo gikomeye pe.Nabonye mugira abandi inama ingo zabo zigakomera ndetse n’ibyo bakora umunsi k’umunsi bigakomera niyo mpamvu nshakako nanjye mumfasha”.

 

 

Yajomeje agira ati:”Hari umusore tumaranye hafi imyaka 3 dukundana twendaga no kubana iwacu barabyanga, ni umusore mwiza , usa neza, ureba neza, useka neza, ndetse icyo mukundira kuruta ibindi ni uko yanyemeye uko narindi, akampa umutima n’urukundo bye atitaye ko natahaga ijoro iwacu kubera kujya kureba abahanzi ndetse nkakunda n’umupira cyane kuburyo nararaga yo rimwe na rimwe.

 

 

Ubwo yari amaze kubaka rero, twafashe iwambere turajyana ariko nyuma y’umunsi umwe iwacu baje kundeba ngaruka murugo, ariko turakomeza turakundana.Muri iyi minsi rero hagiye kuba igitaramo cya Trace Awards, namubwiye ko nshaka kujya guhura na Davido nk’umuhanzi nkunda cyane kandi nihebeye kandi nkagenda nambaye akageze kubirenge.Uyu musore namubwiye ko agomba kundeka nkagenda cyangwa akaza tukajyana akananyishyurira itike y’imbere.

 

 

Haba kunjyana , haba kumpa amafaranga nk’injyana nkamara muri Kigali iminsi 3, byose yabyanze kandi njye nta mafaranga mfite kandi ndashaka kujyayo uko byagenda kose kuko naguze imyambaro nzajyana muri ibi bitaramo.Ese nkore iki? Mungire inama.Nemere nshake ideni azaryishyure nyuma cyangwa mbure amahirwe yo kujya gusuhuzanya na Davido nihebeye kuva ndi muto kugeza ubu mfite imyaka 28?”.

 

Niba nawe ushaka ko tukugira inama twandikire.

Advertising

Previous Story

Umukobwa wavukanye iminwa minini akomeje kwiyama abamutuka bamushinja kujya kwibagisha

Next Story

Lupita Nyong’o wamamaye muri Filime Black Panther yabenze umukunzi we avuga ko atakimwizera buri wese aca ukwe

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop