Amashusho y’umukobwa utari wogosha mukobwa kuva yavuka akomeje kuvugisha benshi gusa we akagaragaza ko ntacyo bitwaye yambara uko abonye.
Uyu mukobwa yifashe amashusho arimo kubyina indirimbo ya Kizz Daniel ndetse ashyira hanze amaboko yose ndetse n’igice cyo mu kwaha cyari cyuzuye ubwoya bigaragara ko atigeze yogosha kuva yavuka.
Benshi bakibona aya mashusho bemeje ko uyu mukobwa ashobora kuba amaze amezi menshi atogosha mu kwaha ndetse bakavuga ko nawe ubwo bishobora kuba bimubangamira.
Ikinyamakuru cyandikira muri Nigeria dukesha iyi nkuru aho uyu mukobwa avuka , cyavuze ko yatewe agahinda nuko yagiye kumurika imideri muri ‘Agency’ imwe ikamwanga bavuga ko atabishobora gusa we akemeza ko byatewe n’ubwo bwoya yari afite.
Aya mashusho agaragaza uyu mukobwa nk’umusirimu ahubwo abantu bakibaza impamvu ashobora kuba yarateretse umusatsi wo mu kwaha nyamara akambara akambaro kamugaragaza wese.
Ese birakwiye ko umukobwa amara igihe kirekire atogosha mu kwaha.
https://www.instagram.com/p/CYQYMFoq1st/?utm_source=ig_embed&ig_rid=8ca541b6-4a65-45ce-b6de-f9d525838ac1&ig_mid=E30F8390-345C-4EB4-AE8A-09A7EED8FE7F