Advertising

Umukobwa ukora mu ndege yonkeje umwana w’umwe mu bagenzi wari yabuze amashereka abari mu ndege bamwita intwari

11/16/23 8:1 AM

Umukobwa usanzwe ukora mu ndege mu gihugu cya Philippine akomeje kwitwa intwari nyuma yo gukora igikorwa gikorwa na bacye akemera konsa umwana wumwe mu bagenzi bari muri iyo ndege.

 

Mu ifoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa witwa Patrisha Organo akanaba wa mukobwa ukora mu ndege niwe wonkeje umwana wumwe mu bagenzi bari muri iyo ndege. Hejuru yiyo post ye yanditseho ati “Nonkeje umwana wari ushonje wumwe mu bagenzi bo mu ndege”.

 

Nk’uko uyu mukobwa yabivuze, yavuze ko yagiye mu kazi nkibisanzwe yumva ko umunsi we uragenda neza nk’uko buri wese aba yifuza ko umunsi we wagenda neza. Ndetse yongeyeho ko yari yatoranyijwe mubaza gukora mu ndege ndetse bikaba byari ibintu byiza ku rugendo rwe rw’akazi.

 

Yakomeje avuga ko ibintu byari bisanzwe kugeza ubwo yumvishe uruhinja ruri kurira, yegera umubyeyi wari ufite uwo mwana amubwira kumwonsa, gusa uyu mubyeyi ngo yari afite ikibazo cyo kubura amashereka mu mabere ndetse ibyo murabizi ko bibaho ku bagore cyane.

 

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yakozwe ku mutima n’amagambo uyu mubyeyi yavuganye agahinda avuga ko nta mashereka afite ngo yonse umwana we. Uyu mukobwa Niko kuvuga ko hari ikintu yakora aricyo kwemera konsa uwo mwana ndetse byarangiye uyu mukobwa yonkeje uwo mwana.

 

Uyu mukobwa ukora mu ndege yakomeje avuga ko yahise atangira konsa uwo mwana wari ushonje cyane ko yari amaze amasaha menshi atonka kubera ko nyina yari yabuze amashereka.

 

Yonkeje uwo mwana kugera ubwo uwo mwana yatangiye gusinzira. Iyi nkuru yakoze ku mitima ya benshi nubwo hatabura abavuze ko Ari bibi kuko Hari indwara zandurira mu konsa, gusa ibyo ntago uyu mukobwa yari abyitayeho kuko yari yitaye gufasha uyu mwana wari wishwe n’inzara.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: nz.yahoo.com

Previous Story

Ngibi ibyagufasha kumenya niba utwite umwana munini

Next Story

TUGANIRE ! Byari bikwiye ko umunyempano nka Samusure asaba ubufasha ?

Latest from HANZE

Go toTop