Advertising

Umukinnyikazi wa Filime wamamaye nka Nyiramana muri Seburikoko na I Kigali si ikigoma yapfuye azize uburwayi asiga abana babiri

09/02/23 15:1 PM

Nyakubyara Chantal wamamaye nka Nyiramana muri Seburikoko yapfuye azize uburwayi bivugwa ko yari amaranye igihe .

 

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE ngo Nyiramana yapfuye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2023 azize uburwayi yari amaranye iminsi.Uyu mukinnyikazi wa filime Nyarwanda wamamaye muri filime ya SEBURIKOKO ariko yanyuze no muzindi filime zitandukanye zirimo na I kigali si Ikigoma.

 

 

Ubwo yagarukaga kuburyo yinjiye muri Seburikoko , Nyiramana yagaragaje ko yabifashijwemo na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava  cyangwa Seburikoko.Yagiz ati:

”Seburikoko yari asanzwe anzi  kuko twakinannye muri Zirara zishya rero ubwo bampitagamo byaranyoroheye cyane kuko twari dusanzwe tuziranye”.

Nyakwigendera Nyiramamana ni umwe mu bakinnyi bimena bamamaye muri Filime ya Seburikoko iri no muzifite izina rikomeye muri Cinema Nyarwanda.Uyu mugore asize abana babiri.

Sponsored

Go toTop