Advertising

Umukinnyi w’Umunyarwanda Noam Emeran wakiniraga Manchester United yasezeye abafana bayo avuga ko ayivuyemo akibakunze

08/24/23 1:1 AM

Umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, Emeran Noam, yatangaje ko avuye muri Manchester United yishimiye ko agiye gukina Shampiyona y’abakuze kabone nubwo atigeze avuga ikipe agiyemo.

 

Uyu musore wageze muri Man United afite imyaka 16 y’amavuko nk’uko yabitangaje , yavuze ko aya ari amahirwe abonye yo kuba yajya gushakira ahandi , akamenyana n’abandi ndetse akiga n’uko ikibuga cy’abakuze kimeze nyuma yo kumara igihe akina mu ikipe y’abakiri bato.

 

 

Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram yagize ati:” Bavandimwe nshuti za Man United, ntabwo binyoroheye gusezera ikipe nziza nk’iyi ariko iki nicyo gihe cyiza kandi amahirwe ari imbere yanjye nayo nimeza cyane.

 

Nzahora nshimira buri wese wamfashije kuva nagera kuri iki gihugu aho narimushya kandi mfite imyaka 16 y’amavuko.Kubera ubufasha bwabamwe rero , nabashije kugera kuri byinshi, nahakuye inshuti , nahakoreye ibigwi, ndetse n’ibikomeye nanyuzemo nabashije kubicamo neza bituma nkomera kandi ndigira.

 

Ndashaka kugera kuri byinshi mu mwuga wanjye nkabona n’amahirwe yo gukina mu ikipe nkuru buri cyumweru.Ntegereje ahazaza hanjye hantegereje kandi hubakiye kuheza h’iterambere ryanjye muri Manchester United.

Sponsored

Go toTop