Umukinnyi w’Umunyarwanda Emeran yafashije FC Groningen kugera mu cyiciro cya mbere mu Buholandi

12/05/2024 09:21

Rutahizamu w’Umunyarwanda Noam Fritz Emeran ukinira FC Groningen yo mu Buholandi ari mu bakinnyi bashimiwe cyane nyuma y’uko ibonye itike yo kujya mu cyiciro cya Mbere ‘Eredevise’.

Mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, iyi kipe ntiyahiriwe kuko yabuze amahirwe yo gukomeza gukina icyiciro cya Mbere ariko yiha intego zo kwiyubaka kugira ngo yongere igisubiremo.

Mbere yo kugera muri iyi kipe, Noam Emeran yaguzwe na Manchester United, imukuye muri Paris Saint-Germain, Juventus na Valencia zamwifuzaga, afite imyaka 16 mu 2019 imukuye mu Ishuri rya ruhago rya Amien, atangwaho agera kuri miliyoni £8.9.

Uyu mukinnyi wavukiye mu Bufaransa ariko akaba aza mubiruhuko ko mu Rwanda, yayigezemo ndetse atangira no kuyifasha nubwo kenshi yakinishwaga nk’umusimbura.Mu kwiyubaka kwayo yanyarukiye muri Manchester United y’Abatarengeje imyaka 21, igurayo rutahizamu Noam Emeran kugira ngo ayifashe mu busatirizi bwayo.

FC Groningen ni ikipe imaze imyaka 52 muri ruhago y’u Buholandi ndetse ikaba ari imwe mu makipe yakunze kudahozaho ngo igume mu makipe meza ahanini kuko yakunze kugarizwa n’ibibazo by’amikoro.

Nyina wa Emeran, avuka mu Rwanda mu gihe Se Fritz Emeran Nkusi, yakuriye mu Bufaransa ariko n’Umunyarwanda yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda , Amavubi hagati ya 2007 na 2005.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yongeye kwiyegereza Zuchu

Next Story

Afurika y’Epfo: Umugabo yatabawe nyuma y’iminsi itanu inyubako imuguyeho

Latest from Imikino

Go toTop