Afurika y’Epfo: Umugabo yatabawe nyuma y’iminsi itanu inyubako imuguyeho

12/05/2024 10:12

Mu Mujyi wa George, Umugabo yatabawe nyuma y’iminsi itanu inyubako ihirimye agaheramo.Abakora ubutabazi bashoboye kumugeraho bamuha amazi nyuma yo kumva ijwi rye rivugira mu bisigazwa nk’uko BBC ibitangaza.

Umuyobozi w’Intara ya Western Cape Alan Winde yemeza ko uku gutabara uwo muntu ari nk’Igitangaza bari bizeye kugeraho.Iyi nyubako y’amagorofa yari kuba iy’icumbi yari yubatse igice kimwe yahirimye ku wa Mbere yica abantu 14 naho abandi ntabwo baraboneka.

Abantu 81 bari aho hantu hakorerwaga ubwubatsi ubwo iyo nyubako yahirimaga nk’uko itangazo riheruka ry’Umuyobozi w’uwo Mujyi yabitangaje kuko ngo 13 mu batabawe bari kuvurirwa mu Bitaro.News24 gikorera muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko uyu mugabo witwa Gabriel Gamble yatabawe ku wa Gatandatu.

Alan Winde , Umuyobozi w’uyu Mujyi, yashimiye abantu bose bari gukora ubutabazi.Ati:”Ntitwigeze na rimwe dutakaza icyizere none uyu munsi si nshobora kuboba uko mvuga uko niruhukije kandi nasazwe n’ibyishomo.Nshimiye amatsinda yose muri intwari za nyazo”.Colin ushinzwe kurwanya ibiza muri iyi Ntara yavuze ko mbere y’uko Gabriel Gambe akurwamo, yababwiye ko afite uburemere hasi.

Ati:”Duhangayikishijwe cyane n’ibyo.Nyuma y’igihe kirekire gutya rero byabaye ngombwa ko duhamagaza abaganga babiri b’inzobere mu kubaga”.Mbere y’uko Gamble atabarwa ku wa gatatu, hari hatabawe undi mugabo witwa Dalvin Safers.

Isoko: BBC

Advertising

Previous Story

Umukinnyi w’Umunyarwanda Emeran yafashije FC Groningen kugera mu cyiciro cya mbere mu Buholandi

Next Story

Element agiye gukurikiza Fou de Toi imaze kurebwa inshuro Miliyoni 15 kuri youTube

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop