Friday, June 21Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Umukinnyi wanzwe na Rayon Sports yagaragaye i Madrid

Rutahizamu ukomeye wo muri Maroco witwa Yousef Rahab nyuma yo kwangwa na Rayon Sports yagaragaye mu mwambaro wa Real Madrid kuri Stade yayo.

Uyu mukinnyi yagiye i Madrid kwakira iyi kipe ubwo yari itwaye igikombe cya Champions League igiye ku cyereka abafana bayo dore ko ari icya 15.

Ni igikombe yatwaye itsinze Borussia Dortmund ibitego bibiri ku busa (2:0).Uyu mukinnyi wo muri Maroco yaserutse mu mwambaro wa Jude Bellingham.

Ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yasezereye kubera kutishimira umusaruro yatangaga.