Sobanukirwa indwara ya Monorchism ituma abagabo bagira Ibya rimwe

04/06/2024 07:52

Buri mugabo ufite igitsina anagira ‘Testicles’ (Amabya) abiri ahazwi nka Scrotum cyangwa mu gahago abamo gusa kugira rimwe bizwi nka ‘Monorchism’ ntabwo ari ikibazo.

Ikinyamakuru cyitwa Healthline, kigaragaza ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugabo agira ibya rimwe harimo no kuba ariko yavutse cyangwa yararikuwemo kubera impamvu z’uburwayi.

Abahanga bavuga ko kugira ibya rimwe ari ingaruka z’ibibazo umugabo (Igitsina gabo) aba yaragize arimo kuvuka cyangwa ari kubagwa. Mbere gato cyangwa nyuma yo kuvuka nibwo Testicles zombi, ava ahitwa ‘Abdomen’ akajya muri ‘Scrotum’ gusa ngo rimwe na rimwe hari ubwo rimwe ritajyamo bikitwa ‘Cryptorchidism’.

Uburyo bwo gukuramo ibya rimwe ry’umugabo nibyo bita Orchidectomy.Ese byaba biterwa ni iki ?

1.Kanseri: Iyo umugabo yarwaye Kanseri y’amabya, ya Prostate , n’izindi nkizo , gukuramo ibya rimwe ni kimwe mu bisubizo.

2. Mu gihe umwana wavutse basanze yaragize ikibazo ari kuvuka, bituma bamubaga bakarikuramo.

3.Impanuka: Umugabo ashobora gukora impanuka bigatuma ahungabana cyane by’umwihariko ku mabya bigatuma rimwe rivamo.

4. Infection: Mu gihe umugabo yarwaye ibya rimwe rikandura Infection, igisubizo kiba kuri kuramo.

ESE KUGIRA IBYA RIMWE BYANGIZA UBUZIMA BWO GUTERA AKABARIRO?

Akenshi igisubizo ni ‘Oya’. Abantu benshi bafite ibya rimwe , batera akabariro kandi bakanogerwa n’igikorwa kuko ibya rimwe rishobora gutanga umusemburo wa Testosterone uhagije wo gutuma ugira ubushake ukanarangije nk’ibisanzwe gusa uba ukeneye gushaka muganga.

ESE BYASHOBOKA KO WATERA INDA ?

Igisubizo ni ‘YEGO’ kuba ufite ibya rimwe ntabwo bivuze ko utatera inda rwose kuko ryifitemo ububasha bwo gutanga testosterone ihagije.Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko uramutse udafite ibindi bibazo ntakabuza wabyara.

Isoko: Healthline

Advertising

Previous Story

Menya ibibazo byerekeranye n’imbibonano Mpuzabitsina umugabo abaza bigasa nko kwipfobya

Next Story

Umukinnyi wanzwe na Rayon Sports yagaragaye i Madrid

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop