“Kwirukanywa kuri Radio 10 icyumweru kidashize ni igikomereye mbana nacyo mu buzima”! Aime niyibizi kuri mu bihembo by’umunyamakuru mwiza w’umwaka!.

05/06/2024 14:30

Aime Niyibizi  usanzwe ari umunyamakuru wa Fine fm 93.1 ivugira i Kigali yagaragaje agahinda abana nako kamuviriyemo igikomere  cyanze gusibangana mu buzima bwe.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu kiganiro yavuze ko ubwo yavaga kuri RBA ishami rya Rusizi yasize umuryango we Urimo umwana n’umugore we akaza aje mu kazi i Kigali utumijweho ngo atangire imirimo mishya kuri Radio /tv 10 ariko akaza gukomwa mu nkokora n’abo yita abagambi bamuteranije ku bakoresha be bikarangira bamwigaramye!. video!

Yagize ati ” Sam Karenzi yari yampamagaye ambwirako hari umwanya kuri Radio 10 kuko yamaraze igihe kinini ahakora !, nagezeyo ntangira akazi ariko kuko Sam Karenzi wari wanzanye yari amaze kuhava ,abasigaye banteranyije kubayobozi maze bambwira ko bakoze ikosa mu kumpa akazi!.

Nahamagaye DG wa Radio musobanurira ikibazo cyange maze ambwira ko atanzi, icyo gihe nahise numva bindangiriyeho cyane ko nari namaze gusezera kuri RBA barananyingize ngo mpagume ndabananira kuko nari mbonye akazi kisumbuye, icyo ni igikomere mporana mubuzima”.

Uyu Munyamakuru nubwo avuga ibi, ariko ubwe yemeza ko byari ubushake bw’Imana kuko Fine Fm yahise imuhamagara imuha akazi kisumbuyeho .

Aime ubu ari mubanyamakuru 8 bahatanye mu bihembo bitegurwa na Rwanda Premier League nk’umunyamakuru witwaye neza 2023-2024 mu biganiro bya sport.

Niyibizi avuga ko gukora cyane no guharanira gutanga ibyafite byose byamugize uwo ari we cyane ko Sam Karenzi wamubonyemo Impano atibeshye.

Ati “nange ndabizi ko ndi umukozi , uwampaye amahirwe ntiyibeshye”.

 

Advertising

Previous Story

Umukinnyi wanzwe na Rayon Sports yagaragaye i Madrid

Next Story

Rihanna agiye gufungura Business nshya

Latest from Imikino

Go toTop