Victor Boniface ukinira ikipe ya Bayer Leverkusen n’ikipe ya Nigeria ari kwaka icyacumi ku nkweto ze yahaye umwana wari witabiriye umukino wahuje Igihugu cy’u Rwanda na Nigeria mu Ugushyingo 2024 akazigurisha Tuyisenge Arsene w’Amavubi utarahamagawe.
Uwo mukino wo gushaka itike ya CAN 2025, warangiye u Rwanda rutsinze Nigeria 2-1. Mu cyumweru gishize uwo mwana yatangarije itangazamakuru ryo muri Nigeria ko izo nkweto zamufashije kuko yazigurishije avuyemo akagura ibikoresho by’ishuri.
Uwo mwana yagaragaje ko uwo mukinnyi atazi izina rye , yamuhaye $100 , akayaheraho agura imyenda , igare n’igikapu cyo kujyana ku ishuri.
Amakuru avuga ko hari abakinnyi batatu b’u Rwanda , baguriye inkweto muri Nigeria uwo munsi , babiri muri bo baziguze mu iduka bisanzwe.
Gusa ngo izo za Victor Boniface zaguzwe zaguzwe na Tuyisenge Arsene kuri ubu utarahamagawe mu ikipe y’Iguhugu , Amavubi.
Nyuma yo kumenya ayo makuru y’uko inkweto yahaye uwo mwana yazigurishije, yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze asa n’utanga igitekerezo (Reply), asaba icyacumi kuri iyo mafaranga uwo mwana yahawe muri izo nkweto gusa benshi bakemeza ko ari ugutebya.
Yagize ati:”Mundebere uwo mwana ampeho 10% kuri ayo mafaranga”.
Nigeria irakina na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mikino wa Mbere wo kwishyura mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Amavubi y’u Rwanda nayo yitezwe n’Abanyarwanda benshi aho saa 18H00’ aza gukina na Lesotho kuri Stade Amahoro.
U Rwanda na Nigeria baheruka guhura mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu minsi itambutse aho icyo Gihugu cyatsinze u Rwanda 2:0 bitsinzwe na Rutahizamu wabo Vicyor Osimhen.