Mildred Kirschenbaum utuye mugace ka Boca Raton akaba agiye kuzuza imyaka 100 yibana kandi yiyishyurira buri kimwe.Uyu mubyeyi yagiriye inama urubyiruko rurimo n’umukobwa we kujya bahora bishimye nk’umuti wo kudasaza vuba.
Uyu mukecuru wibana , mu mashusho yashyize hanze yagaragaje ko ibanga ryo gutuma ukuntu ageza mu myaka 100 ari uguhorana akanyamuneza.Akoresheje Tik Tok na Instagram, uyu mukecuru yahanuye umukobwa we witwa Mildred , amusaba kujya yishimira ubuzima abayemo ndetse akanashimira imibereho ye.
Yagize ati:” Ndifuza ko nonaha twagira ibyo dusangira.Ndabura amezi 2 gusa nkuzuza imyaka 100.Mfite inshuti ndusha imyaka 20 ndetse na 15 ariko imico yabo n’imyitwarire yabo izatuma batabasha kumara imyaka nk’iyanjye.
Usanga iteka bari kurira ngo ntamafaranga, nta biryo, mbese ugasanga bahorana amaganya adashira kandi bikagera no kubana babo”.
Yakomeje agira ati:”.Niba ntamafunguro ari murugo, ningombwa ko mukomeze kugira icyizere ariko ntimurire.Muhindure imico mwite kubyiza gusa kuko nibyo bingejeje aha”.
Benshi mubarebye aya mashusho bshimiye inama ze n’ibitskerezo bemeza ko bagiye kugera ikirenge mucye.Aganira na Fox News Digital uyu mubyeyi yemeje ko icyatumye agera kuri iyi myaka kandi ari ukwigenga.