Advertising

Umuhungu amaze ku gerageza kwiyahura inshuro 12 bikanga bitewe n’umukobwa wa mu benze

03/29/23 18:1 PM

Uyu muhungu wo muri Kenya ufite imyaka 23 yugarijwe n’urusobe rw’agahinda yatewe n’umukobwa wa mu benze nyamara yarigomwe agaha nyina impyiko ye agira ngo arokore ubuzima bwe, no ne amaze kugerageza kwiyahura inshuro 12 zose

Umusore witwa Edwin yavuze ko ubuzima bwe bwo kuba kuri iyi si busigaje igihe gito, ibi yabitangaje ubwo yasobanuriraga kimwe mu gitangazamakuru aho yagarukaga ku buzima bwe buri mu kaga nyuma yaho akundanye nu mukobwa amwizeza ko bazabana bikarangira ahaye nyina w’uwo mukobwa impyiko ye kuko yari agiye gupfa.

Uyu musore ngo nyuma yo kumenyana n’uwo mu kobwa byazeho umukobwa amusaba ko bajya gusura nyina wari wararembeye mu bitaro kubera ko yari yarabuze umuntu wa muha impyiko kugirango bakuremo imwe yari yarangiritse. Bageze kwa muganga uwo mukobwa yatekereje uwo musore ikibazo nyina afite hanyuma umusore mu rwego rwo kumwereka ko amukunda asaba mu ganga ko bareba niba aramutse atanze impyiko ye byakunda.

Muganga ya rausuzumye asanga bikunda umuhungu ahita asaba ko bamubaga ariko bakarokora ubuzima bwa nyina w’umukobwa. Baramubaze amara ibyumweru bibiri mu bitaro ahita ataha, nyuma y’iminsi mike wa mukobwa yahamage uwo musore bajya gusangira, no ku mushimira igikorwa kiza yagize cyo gutabara nyina.

Bakiri aho wamukobwa ngo yitabye Telephone ahita abwira uwo musore ati” Mbabarira ntabwo nabikubwiye mfite umusore uba iburayi turiho turategura ubukwe ubu ageze ku kibuga kindege ngiye ku mwakira “.Umusore yabaye nkufashwe n’amashanyarazi abura icyo gukora arihangana afata moto arataha.Uwo musore kuva icyo gihe amaze kugerageza kwiyahura inshuro 12 zose kuburyo hari n’igihe yanyweye ibinini 40 icyarimwe ariko biranga.

Sponsored

Go toTop