Umuhanzikazi Alyn Sano yasabye urubyiruko kumva ko amahirwe bahabwa n’Igihugu ari menshi, bakayaheraho bubaka ibikomeye. Alyn Sano yavuze ko kuri ubu abakiri bato bafite amahirwe menshi bahabwa n’Igihugu yemeza ko ashobora kubafasha kubagera ku ndoto zabo batabanje kunyura munzira zigoranye nk’izo yanyuzemo.
Ibi Alyn Sano yabivuze ubwo hatangizwaga icyiciro cya 3 cya ArtRwanda Ubuhanzi.Yagize ati:”Ndi buka nakoraga Jazz muri Hotel na Restaurent zikomeye , nyuma nza kubura akazi kubera ko bafunze.Kugira ngo mbone amafaranga anjyana muri studio nagiye nkomanga kuri Hotel na Restaurent mbabwira ko nitwa Alyn Sano bakanga cyangwa bakemera kukampa”.
Uyu muhanzikazi yemereye IGIHE koi bi byabaye muri 2015 na 206 ubwo yari muri Kaminuza.