Umuhanzi WizKid yatangaje ko ahagaritse umuziki ahishura indi mpano agiye kwitaho

09/11/2023 06:35

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun [ Wizkid ] yatangaje ko ahagaritse ibyo kuririmba avuga ko hari ibindi agiyemo birimo no gukina umupira.

 

Wizkid uherutse gushyingura nyina mu cyubahiro mu cyumweru gishize yatangaje ko kuri ubu agiye kwerekeza mu mupira w’amaguru.

 

Ibi yabitangaje nyuma y’aho umufana yari amubajije igihe azashyirira hanze indirimbo nshya anyuze k’ubutumwa uyu muhanzi yari yashyize kuri Instagram [ Story ].Wizkid mu gusubiza uyu mufana yamubwiye ko agiye kujya mu karuhuko ariko byumvikana nko gutebya.

 

Ati:” Una Papa dey Holiday , make I enjoy”. Uyu muhanzi yakomeje avuga ko agiye kujya akina imikino itandukanye yitsa kuri Golf.Wizkid yihaye igihe kingana n’imyaka 4 kugeza kuri 5 agerageza n’izindi mpano afite by’umwihariko umukino wa Gold.

 

Asa nutebya kandi Wizkid yashyizeho urutonde rw’imikino azakina irimo ; Football, Golf na FIFA hoe na Wrestling bitches.Ibi byatumye benshi bibaza impamvu nyamukuru yatumye Wizkid avuga atya.

Ubusanzwe Wizkid ni umwe mu bahanzi bakomeye Isi ifite.Ni impano ya Afurika na cyane ko yagiye akora indirimbo zitandukanye zigahesha Nigeria na Afurika ikuzo i Mahanga.

Benshi bemeza ko Wizkid yatangaje ibi kubera kwigunga no kuba agifite agahinda yatewe n’urupfu rw’umubyeyi b
we, bemeza ko aramutse abonye inshuti ikamwigisha , ashobora guhindura intekerezo.Kuri Wizkid wari umaze kugera kuri byinshi mu gihe gito , abafana basanga atazapfa kubitera inyoni.

Wizkid yatangiye umuziki mu 2001 arinabwo yakoze indirimbo ya mbere yise Lil Prinz yakoranye na Glorious Five.

Advertising

Previous Story

Abagize itsinda rya P-Unity ryo muri Kenya bishongoye bavuga ko bimye Diamond Platnumz ‘Collable’ nyuma yo kubirukaho igihe kirekire

Next Story

Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ko ukunda cyane Harmonize agaragaza ko yifuza ko babana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop