Mushiki wa Diamond Platnumz badahuje ababyeyi bombi witwa Zubeda Juma uba mu Bwongereza yavuze ko yakunze Harmonize cyane yemeza ko afite ijwi ryiza.
Â
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru [ YouTuber ] Carry Mastory , yashyize ukuri kose hanze agaragaza ko akunda cyane umuhanzi Harmonize.Uyu mukobwa uvukana na Diamond yavuze ko iyo Harmonize aza kuba mu Bwongereza ngo baba barabanye kera.
Â
Yagize ati:” Uriya mwana azi kuririmba cyane rwose, namukunze kuva yashyira hanze indirimbo ‘Am Single Again’. Sinari nahura nawe amaso ku maso ariko azi kuririmba pe, iyo aza kuba hano twari kwibanira”.
Â
Zubeda Juma, yemeza ko aho atuye abakobwa aribo basaba abasore ko bashakana , avuga ko iyo aza kuba yo yari kubimwisabira. Ati:” Iyo aza kuba hano nari gupfukama pe, twe hano abakobwa nibo bapfukamira abasore”.
Â
Zubeda Juma, yemeza ko Harmonize aramutse amwemereye urukundo , yamujyana mu Bwongereza akaba arinaho akomereza umuziki.
Â
Zubeda Juma yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yageraga muri Tanzania gufasha se Abdul Juma , nyuma yaho Diamond yari yanze kugira icyo amufasha.Muri iki kiganiro yagaragaje ko yishimiye uburyo se abayeho neza.