Umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana Theo Bosebabireba yahishuye ko afite umushinga wo gukora indirimbo itari iy’Imana

by
05/09/2023 06:57

Theo Bosebabireba, yahamije ko mu by’ukuri ngo afite indirimbo isanzwe itari iy’Imana ateganya gushyira hanze.

 

Umuhanzi Theogene Uwiringiyimana , yahamije ko igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge yitabiriye mu minsi ishize yagikuyemo igitekerezo cyo gukora indirimbo yo kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Uyu mugabo yari yatumiwe mu muhango wo gutangiza kumugaragaro umuhango wo kurwanya ibiyobyabwenge wamaze iminsi 3 gusa bubera mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rwamagana.

 

Nyuma yo guhura n’urubyiruko rutandukanye Theo Bosebabireba yahamije ko yakuyemo igitekerezo cyo gukora indirimbo yo kurwanya ibiyobyabwenge.Ati:” Kuba natumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge byanshimishije cyane kuko igiterane cyabereye hanze mu gihe ibindi biterane bibera munsengero kandi hari abadakunda kujya munsengero nabo tugomba kubabagezaho ubutumwa.

 

Ibiterabe byo kurwanya ibiyobyabwenge kuri njye ahubwo ndashimira kuko ntashobora kugera aho bibera byose kuko iyo tubyitabiriye tugeza ubutumwa kubantu bose , n’ubwo batakwihana ubutumwa dutanga bubasigara k’umutima”.

 

Theo Bosebabireba ni umwe mubahanzi baririmba zo kuramya no guhimbaza Imana gusa ukunda no kureba kuruhande agakora igikwiriye dore ko yagiye afatanya n’abandi bahanzi bakora indirimbo zisanzwe.Kuri ubu yahamirije Inyarwanda ko agiye gukora igaruka kubiyobya bwenge.

Ubusanzwe Theo Bosebabireba yaherukaga gushyira hanze indirimbo Imirabyo n’izindi.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Nyiramana wamamaye muri Seburikoko yashyinguwe mu marira n’agahinda kenshi ku nshuti ze n’umuryango – AMAFOTO

Next Story

Jill Bidden umugore wa Perezida wa America yongeye kurwara COVID 19 mu gihe umugabo we Joe Bidden ntayo bamusanganye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop