Nyiramana wamamaye muri Seburikoko yashyinguwe mu marira n’agahinda kenshi ku nshuti ze n’umuryango – AMAFOTO

04/09/2023 22:11

Nyuma y’inkuru y’inshamugongo y’uko Nyiramana wamamaye muri Seburikoko yapfuye, byabaye agahinda gakomeye ndetse benshi mubakunzi ba Cinema Nyarwanda bemeza ko asize icyuho muri uyu mwuga bigendanye nuko yari amaze kumenyana.

 

 

Nk’uko bagaragajwe kuri gahunda yo kumuherekeza uyu munsi niho habaye umuhango nyirizina wo kumushyingura , abantu kwifata birabananira.Ni umuhango witabiriwe na Papa Sava , Clapton Kibongi n’abandi batandukanye.Abitabiriye uyu muhango babanje kurusengero Umusozi w’Ibyiringiro nyuma berekeza ku irimbi aho baruhukirije umurambo wa Nyakwigendera.

 

Uyu muhango wo kururutsa umubiri wa Nyakwigendera Nyakubyara Chantal  wayobowe n’umukuru w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro wabanje isengesho nyuma akurikiza ijambo ry’Imana, yibutsa abitabiriye umuhango ko Imana izahanagura amarira yose kumaso yabo ndetse ko urupfu rutazabaho ukundi.Yakomeje avuga ko ibyambere bishira umuntu akiri muzima agikora gusa yamara gupfa akaba agiye gutegereza impanda.

 

 

Nyuma y’icyigisho cy’uyu mukuru w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro , hakurikiyeho umuhango wo kururutsa umubiri wa Nyakwigendera , umuhango waranzwe n’amarira ndets n’agahinda gakomeye ubwo baririmbaga indirimbo zo mu gitabo kuba kiriristo, by’umwihariko bibanda kundirimbo zigaragaza ibyiringiro Abizera bagira byo kuzongera kubona ababo mu gihe cy’umuzoko.

 

 

Nyuma y’uyu muhango, umukuru ‘Itorero Umusozi w’Ibyiringiro’ yongye gusengera abari aho bose, hakurikiraho gusabira umugisha abantu bose bifatanyije n’umuryango ndetse n’inshuti za Nyakwigendera wamamaye nka Nyiramana ubundi hakurikiraho umuhango wo gushyira indabo kumva ye , umuhango wabanjirijwe n’abana asize ndetse na nyina umubyara , abavandimwe be , abo mu muryango wo kwa se umubyara nabo bashyizeho ururabo,ndetse hakurikiraho inshuti n’abo bakinanaga muri filime zitandukanye.

Imana imwakire mubayo

Advertising

Previous Story

Umuhanzi The Ben bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyoni 41 agiye gukorera igitaramo kidasanzwe mu Burundi

Next Story

Umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana Theo Bosebabireba yahishuye ko afite umushinga wo gukora indirimbo itari iy’Imana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop