Advertising

Umuhanzi Lil Chance yivuze imyato agaragaza ko yaje muri muzika nk’icyorezo

11/14/23 14:1 PM
1 min read

Lil Chance  wagacishijeho muri muzika Nyarwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu , agashinga injyana yise ‘Jagajaga Style’ yivuze imyato, agaragaza ko ntaho ateze gusubira.

Lil Chance kandi yasobanuye ko bamwe mu bahanzi b’amazina akomeye muri muzika y’Akarere ka Rubavu bawuvuyemo kubera ubukene no gushaka imibereho.Lil Chance wagaragaje ko muzika ari ‘Business’ irenze, yemeza ko kugeza ubu afite Label’ igiye gukomeza kumufasha kwigarurira umuziki”.

 

Ubwo Lil Chance yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Fall In Love’, yadutangarije ko adateze kongera gusubira inyuma agaragaza ko uko byagenda kose, imbere he ari heza cyane ngo na cyane ko yafashe umwanya wo kwiga impamvu yatumye acika intege.

Lil Chance aganira na Bugoyi Side Tv , yagize ati:”Ntabwo njye muri muzika ngo mpite ngenda, ubu nje kuhaguma kandi njye nka Covid-19, ahubwo  bambare udupfukamunwa”.

Sponsored

Go toTop