Umuhanzi Javanix ukataje muri muzika , yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Rongora’ iri kuri EP yitwa ‘Zamani’.
Uyu muhanzi ukorera umuziki we mu Mujyi wa Kigali, yaherukaga gushyira hanze Extended Play [EP] y’indirimbo 5 zirimo n’iyi yise ‘Rongora’ yakoreye amashusho.
Muri iyi ndirimbo harimo ubutumwa bw’umusore uba wamaze gutsindira umukobwa bamaze gutahana , akumvikana arimo kumubwira ibyo asabwa kumukorera.Javanix umenyereweho udushya yakubiye injyana 5 muri EP ye ‘Zamani’ gusa yibanda kunjyana Nyafurika.
Muri iyi ndirimbo ‘Rongora’, Javanix ati:”Uratamo agashura , nigatoha urafura”.Aya ni amwe mu magambo benshi bemeza ko azimije, bigashyira uyu muhanzi kurwego rw’aba bamwe mu bamaze kwamamara mu bishegu na cyane ko Javanix ari umwe mu bahanzi bandika amagambo asaba ubuhanga kuyumva.
Kuri EP ye Zamani , hagaragaraho indirimbo ; Rongora , Ibare , Inyambo , Kwa Nyagasani na Zamani’ indirimbo yitiriye iyi EP.Ubusanzwe uyu muhanzi avuka mu Karere ka Rusizi gusa kuri ubu ari mu Mujyi wa Kigali arinaho ari gukorera umuziki we.