Hormonize wamamaye cyane muri Afurika yose cyane mu gihugu cya Tanzania akomeje kwikomwa cyane hirya no hino ku mbugankoranyambaga abavuga ko uyu mukunzi we mushya Poshy Queen akomeje kumugira umusazi akaba ngo azana mukura muri Islamu kabone nubwo Poshy nawe yavuze ko azajya mu Musigiti.
Ubusanzwe uyu musore ni Umusore uhagaze neza mu muziki ndetse akaba ari umu Islam ariko ku munsi we hashije yavugishije benshi nyuma Yuko uyu mukobwa bari mu rukundo yamujyanye gusengera mu rusengero bihamanye n’imyemerere ye.
Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakibibona batangiue kuvuga uyu musore ashobora kuba Ari gusazwa n’urukundo akunda uyu mukobwa bikaba biri gutuma ahindura imyitwarire ndetse n’imyemerere yari asanganwe.
Icyakora uyu musore yanze guha agahenge abo Bose bakomeje kumwibasira, kuko abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko adashobora guterwa isoni n’umukunzi we ndetse ko amukunda kuko amwegereza imbere y’Imana aho kumujyana mu bishuko nko kujya mu tubari n’ahandi.
Mu magambo ye yagize ati “ burasekeje ukuntu abantu benshi bavuga ko ari ikosa kuba umukunzi wanjye yanjyanye mu rusengero, mwe abakunzi banyu babajyana mu birori buri munsi aho kubajyana ngo mwegerane n’Imana, njye buzerera mu Mana imwe yonyine.”
Ni nyuma Yuko Kandi uyu musore yigeze kuvugwa mu rukundo na YOLO the Queen ariko bombi bagahakana ibyurukundo rwabo ndetse guhararana kwabo kukaba nakwo kwararangiranye n’umwaka ushize wa 2023.