Umuhanzi Harmonize yahawe gasopo abuzwa gukomeza kureshya umukunzi wa Alikiba

26/10/2023 07:56

Ubwo Harmonize yarimo kwamamaza indirimbo ye nshya ‘Sijalewa’, yashyize hanze amashusho ari kumwe n’umukunzi wa Alikiba bigaragara ko bishimanye.

 

Nyuma yo kubona aya mashusho rero abafana bamuhaye gasopo.

 

N’ubwo Harmonize ashobora kuba yabikoze asa n’uwikinira, bamwe batekereje ko ashobora kuba ashaka gutereta uyu mukobwa nyamara afite umukunzi we.

 

Ubusanzwe Alikiba ni umuhanzi wo muri Tanzania wakunzwe mu myaka yatambutse kugeza na magingo aya, gusa yagiye agabanya umuvuduko nyuma y’aho Diamond Platnumz n’abandi bahanzi barimo ; Rayvanny , Mbosso na Lavava bazamukiye.

 

Kuva Harmonize yatandukana na Frida Kajala ntabwo yari yerekana umukunzi mushya wanyawe dore ko abo bagiye bivugwa ko bakundana bose, byagaragaye ko ari Ibinyoma n’agatwiko nk’uko bikunda kuvugwa.

 

Bwambere Harmonize yavuzwe mu rukundo rw’igihuha n’Umunyarwandakazi Yolo The Queen utajya agaragara , akurikirwa n’Umugandekazi akaba n’Umunyarwanda Umuhoza Laika ndetse muri iyi minsi yari mu rukundo na Winnie Ntwangi wo muri Uganda, bivugwa ko ariwe wamuteye kuvuga ko akunda amazi ya Uganda cyane.

Advertising

Previous Story

“Nge ndi Team Bruce Melodie Kuko uriya mwana ni Impirimbanyi” ! KNC yongeye Ibibembe Mu binyoro yigarama The Ben!

Next Story

Miss Mwiseneza Josiane akomeje gushengurwa n’urupfu rw’umubyeyi we

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop