“Nge ndi Team Bruce Melodie Kuko uriya mwana ni Impirimbanyi” ! KNC yongeye Ibibembe Mu binyoro yigarama The Ben!

25/10/2023 12:52

Umunyamakuru wa Radio 1 akaba na Perezida (president) w’ikipe ya Gasogi United Kakuza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yongeye gusubiza ibintu i Rudubi ku ntambara imaze igihe hagati y’abakunzi ba Bruce Melodie na The Ben.

 

Ubwo Knc yarari mu kiganiro RIRARASHE Gitambuka buri gitondo kuva kuwa 1 kujyeza kuwa 5 kuri Radio 1 we n’abanyamakuru barimo Mutabaruka na Nisingizwe Allain bakunda kwita Mutegetsi,Bagarutse ku magambo yatangajwe na Minisitiri UTUMATWISHIMA ABDALLAH Ku nkubiri ya The Ben na Bruce Melodie mu muziki Nyarwanda.

 

Minisitiri Utumatwishima we yavugaga ko ikiza habaho Guhuriza aba bahanzi k’urubyiniro (stageBattle) maze uwemeje undi akaba umwami aho guhora hahwihwiswa ko umwe ariwe mwami. Akifuza ko habaho igitaramo bahuriyemo.

 

https://youtu.be/JhQDOJ0CpZc?si=vcfpnip60YCtHY3Y

 

Iyo nkuru niyo Yatumye KNC utajya aripfana, agaragaza uruhande abogamiyemo ibintu byatunguye benshi.

 

KNC yagize ati: ” Sinjya nkunda kuvuga ku bintu by’imiziki ariko igihe cyose habaho guhangana k’uruhande rwa The Ben na Bruce Melodie, Njye naba Ndi Team Bruce Melodie kuko Uriya mwana ni impirimbanyi”.

Ayo magambo yahise atuma Angel Mutabaruka asa nutabyakiriye kuko nawe yavuze ko we ari k’uruhande rwa The Ben, avuga ko rero igihe hazaba igitaramo gihuza aba bahanzi we azaba ari Team The Ben.

 

Nyuma yo kubura gica byarangiye Umunyamakuru Waruzanye iyo nkuru ya Minisitiri Abdallah wavugaga ibya The ben na Bruce Melodie Ariwe Allain Nisingizwe avuze ko nawe ari Team Bruce Melodie.

 

Bikomeje Gufata indi ntera ku buryo aho buri wese aba yibaza niba ibi bintu bizagira igaruriro kuko kuva iyi nkuru yakwaduka nta munsi ushira ibyamamare nyarwanda bitavuze uruhande bibogamiyeho.

 

Nkwibutse ko Bruce Melodie ariwe muhanzi rukumbi waruhatanye mu bahanzi bakomeye bagize afurika y’iburasirazuba ndetse akaba n’umwe mu bahanzi bari bahataniye igihembo cy’umubanzi mwiza mu Rwanda yaje no kwegukana muri Trace Awards 2023.

 

K’urundi ruhande nyuma yo kuva i Burundi akahava aciye agahigo ko gukora igitaramo cy’amateka, The Ben yarongeye ashimisha abakunzi be ubwo yaririmbanaga na Diamond Platnumz indirimbo yabo “Why” maze abafana bakamwereka ko bamukunze cyane.

 

Ese Nyuma y’uko KNC avuze uruhande rwe , wowe Muri aba baririmbyi ubona ari nde mwami w’umuziki mu Rwanda,??

 

Umwanditsi: Shalomi_wanyu.

Advertising

Previous Story

KIGALI : Umugabo wafatiye mu cyuho umugore we aryamanye n’umusore ukiri muto yarize cyane asaba ko babatanya

Next Story

Umuhanzi Harmonize yahawe gasopo abuzwa gukomeza kureshya umukunzi wa Alikiba

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop