Igitsina gore ! Dore ibiribwa ukwiye kurya mu gihe uri mu mihango

13/12/2023 08:54

Kujya mu mihango ni kimwe mu bintu biba ku mukobwa wese ndetse bikaba ari ikimenyetso kikwereka ko uwo mukobwa afite ubuzima bwiza.

 

Umukobwa aramutse atagiye mu mihango icyo gihe yihutira kwa muganga akareba ikibazo afite.

Umukobwa uri mu mihango Kandi ahura na bimwe mu bintu bimubangamira harimo kuribwa mu nda, kuribwa umutwe, kugura isereri, kugira iseseme rimwe narimwe, ndetse no kurwara mu nda bya hato nahato.

 

Ese umukobwa uri mu mihango akwiye kwitwara ate!? Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe.

 

Dore ibiribwa umukobwa uri mu mihango akwiye kurya;

1.Amazi

Icyambere ni amazi, amazi ni ingenzi mu mubiri w’umuntu cyane mu mubiri w’umukobwa uri mu mihango. kuko ayo mazi ashobora gituma uwo mukobwa ataribwa umutwe cyane.

 

2.Imbuto

Umukobwa uri mu mihango Kandi akwiye kurya imbuto cyane ukarya cocombure, na watermelon. Nabyo bishobora kugufasha wowe uri mu mihango.

 

3.Imbogarwatsi

Ni ngombwa ko Kandi umukobwa uri mu mihango yihata imboga rwatsi kuko ngo mu gihe imihango iza imurya bishobora kugabanya ubwo buribwe ahura nabwo iyo imihango iri kuza.

4.Tangawizi

Umukobwa uri mu mihango Kandi akwiye kurya tangawizi nyinshi kuko imufashs kutaribwa cyane umutwe ndetse ikamurinda isereri n’iseseme.

5.Inkoko

Kurya inkoko nabyo ni byiza ku buzima bwawe ndetse cyane ku mukobwa wese uri mu mihango kuko inkoko yifitemo Vitamin zifasha umubiri we gukomeza kumera neza.

6.IfI

Kurya ifi Kandi ku mukobwa uri mu mihango nabyo ni ingenzi ku buzima bwe.

7.Chocolate

Kurya chocolate ariko chocolate y’umukara ku mukobwa uri mu mihango nabyo ni byiza kuko ngo izo chocolate zikungahaye kuri Iron ndetse na magnesium, bikaba ari ingenzi ku buzima bw’umukobwa uri mu mihango.

8.Ubunyobwa

Ikindi umukobwa uri mu mihango ni ngombwa ko arya ubunyobwa bwinshi kuko nabwo bugira vitamin nyinshi zimufasha.

9.Yogurt

Kunywa yogurt nabyo Kandi ni ingenzi ku buzima bw’umukobwa uri mu mihango kuko ituma umukobwa atarwara ama infection mu myanya y’ibanga ye.

Ibiribwa umukobwa uri mu mihango akwiye kurwanya ni ibihe; Umunyu mwinshi, Isukari nyinshi, Ikawa, Inzoga, Itabi,..

Source: Healthline

Advertising

Previous Story

Yankunze ntacyo mfite ! Pasiteri yahaye impano ikomeye umugore we wamukunze akennye

Next Story

Umuhanzi Fireboy DML yavumye umuziki

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop