Advertising

Umuhanzi Eddy Kenzo uyuboye ihuriro ry’abahanzi muri Ugannda yatangaje impamvu atazasura mu ishuri kwiga muyabanza

08/25/23 21:1 PM

Umuhanzi Eddy Kemzo wavuye mu ishuri akajya gukurikirana impano ye, yatangaje ko adateze gusubira mu ishuri kugira ngo arangize amashuri abanza.

 

 

Uyu muhanzi utarigeze akandagira mu ishuri , akomeje kwibasirwa cyane n’abantu batandukanye bamuhora ko atigeze akandagira mu ishuri nyamara kuva na mbere hose yaragize amahirwe yo kwitabira amarushanwa akomeye arimo na Grammy Awards atangirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

 

 

Amakuru avuga ko Eddy Kenzo yavuye mu ishuri mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ubwo yari afite imyaka 19 ubundi akajya gukora umuziki  nyamara umuryango we utabishaka.Uyu muhanzi umaze igihe yiga icyongereza, yasabwe n’abantu batandukanye kujya kwiga babishingiye kukuba mugenzi we Jose Chameleon we yararangije gusa abatera utwatsi avuga ko adateze gusubira mu ishuri.

 

Eddy Kenzo yatangarije Galaxy FM ko ibyo abantu bajya gushaka mu ishuri we yabibonye bityo ko ntakindi yaba ashakan.Uyu muhanzi wabuze umubyeyi we afite imyaka 5 gusa , nabyo byamubereye imbogamizi zo gutuma adakomeza kwiga.

Sponsored

Go toTop