Umuhanzi Burna Boy avuga ko benewabo bo muri Nigeria batamukunda

11/12/2023 18:17

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku isi ndetse akaba amaze kuba umuhanzi Mpuzamahanga wamamaye nka Burna Boy yavuze ko benewabo bo muri Nigeria batamukunda ndetse ko adakundwa muri muzika yabo ya Nigeria.

Uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye cyane, yavuze ko benewabo bo muri Nigeria bamwanga aho kumushima, aho mu ndirimbo ye yitwa “Thank you “iri kuri album ye yitwa “I told them” aririmbamo ko aba nya Nigeria batabamwubaha ngo bamushime Kandi yubahisha igihugu cye mu mahirwe yose abonye.

 

Ni Kenshi uyu musore yumvikanye ashinja benewabo bo muri Nigeria ko batamukunda ngo bamuhe icyubahiro akwiye kuko ngo akwiye gushimwa cyane kubera byinshi amaze kugeza ku gihugu cye.

 

Ntiwatinya kuvuga ko kuri ubu ahagaze neza kuko yatwaye ibihembo byinshi mpuzamahanga harimo Grammy awards iri mu bihembo bikomeye hano ku isi hose.Ni umwe mu bahanzi bahembwa agatubutse mu gitaramo kuko yishyurwa $1 million we na Wiz kid ndetse na Rema.

Akomeza avuga ko aho kugira ngo benewabo bo muri Nigeria bamukunde ahubwo bahora bamushinja amarozi aho kugira ngo bamuhe agaciro nk’umwe mu bamaze kugeza muzika yabo ku rwego mpuzamahanga.

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Shaddyboo wigereranyije na Uwicyeza Pamella bakamubwira ko amaze gusaza yarakaye cyane

Next Story

“Umugore wanjye twahuriye mu kabari none tumaranye imyaka 10” ! Inkuru y’urukundo rw’umuhanzi Kabako na Jazira

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop