Shaddyboo wigereranyije na Uwicyeza Pamella bakamubwira ko amaze gusaza yarakaye cyane

11/12/2023 17:57

Shaddyboo yigereranyije na Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben abaza abakunzi we kumubwira umwiza cyane hagati yabo bombi.

Anyuze kuri X yagize ati:” Mwaramutse neza abachou! Ese ari njye wanyu na Pamella wa The Ben mubona umwiza cyane ari inde 🤪??”.

Nyuma yo gushyiraho ubu butumwa , benshi mu bamukurikira bamubwiye ko yashaje ndetse bamugereranya n’ibintu bitandukanye bagamije kumwereka ko Pamella wa The Ben ariwe mwiza bamusobanurira ko urushako rwamunaniye.

Nyuma yo kwicara agasoma ibitekerezo by’abakunzi we, Shaddyboo yavuze ko batamukunda yemeza ko imbuga nkoranyambaga agiye kuzivaho.

Mu magambo ye yagize :” Mwaramutse abachou! Nkurikije comments [ Ibitekerezo ] zanyu ngiye kuva kuri TL kuko ntabwo mukinkunda ndabyiboneye 🥴🙄👌”.

Ubusanzwe Shaddyboo ni umunyamideri akaba n’umushabitsi kumbuga nkoranyambaga zitandukanye.Uyu mugore akunze kunyura kuri Twitter [X] agamije gutambutsa ibitekerezo bye bwite.

 

Advertising

Previous Story

Dore ubobanuro bw’izina Antoinette ,inkomoko , imiterere n’imico y’abaryitwa

Next Story

Umuhanzi Burna Boy avuga ko benewabo bo muri Nigeria batamukunda

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop