“Umugore wanjye twahuriye mu kabari none tumaranye imyaka 10” ! Inkuru y’urukundo rw’umuhanzi Kabako na Jazira

11/12/2023 19:15

Umuhanzi Kabako wo muri Uganda yavuze ko umugore we Jazira yamuhaye urukundo, akamwerera kubana bagihura bwa mbere.

Uyu mugabo yahishuye ko bagihura bwa Mbere yakoraga mu kabari gusa ngo kugeza ubu we n’umugore we Duduma Jazira, bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze babana.

Yasobanuye ko urukundo rwabo ari intwaro ikomeye kuri bo kuko ariyo itumye bagera ubu bagikundana nk’uko batangiye urugendo rwabo rwo kubana nk’umugore n’umugabo.

Yagize ati:” Nakoraga mukabari mpembwa ibihumbi 20 ku munsi. Ndibuka uwo munsi, ninjye wari wakoze , nuko mbona umukobwa mwiza aturutse mu bantu.Yaraje anyereka amafaranga , nkunda uko yitwaye nyuma tuza kugirana ibiganiro nyuma y’aho nakoraga.Namusabye urukundo no kubana ahita abyemera, none tumaranye imyaka 10″.

 

Uyu munyamuziki yavuze ko yerekanye umugore we iwabo muri 2021.Urukundo ntabwo rwita kubyo ukora cyangwa aho utuye, urukundo ni rwiza.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Burna Boy avuga ko benewabo bo muri Nigeria batamukunda

Next Story

Dore ibintu ugomba kwitaho mu gihe ugiye gutereta umukobwa wabyariye iwabo

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop