Uyu mubyeyi ukomeje kuvugisha benshi hirya no hino yibarutse impanga zabana batanu ahita yitabaza nyina umubyara ndetse na nyirabukwe kuza kumufasha abana.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwa TikTok uyu mugore yagaragaye ashima kubera guhabwa umugisha wo kwitwa mama abyabye abana batanu bose icyarimwe.
Muri ayo mashusho kandi hagaragaye mo nyirakuru wizo mpanga ateruye abana babiri ubwo bari abuzukuru be nyuma Yuko umwana we amwitabaje kubera ko yari yibarutse abana benshi icyarimwe.
Nyirabukwe wuyu mugore ndetse na nyina umubyara bari bishimye kubera kwakira abuzukuru batanu ku munsi umwe mbese byari ibyishimo n’umunezero gusa gusa.
Abantu benshi bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo kuri iyi nkuru bavuga ko Imana yahaye umugisha uyu mugore akibaruka abana barenze umwe icyarimwe.
Benshi bakomeje gushima nyina ubyara uyu mugore wibarutse ndetse na nyirabukwe kubwo kumwereka urukundo bakaza kumufasha abana.Uyu mugore ni uwo muri Kenya.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator