Umugore yatwise inzu yuwahoze ari umukunzi we amuziza ko yamuteye inda akamusiga arera umwana wenyine

22/01/2024 11:03

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugo wagenze urugendo rurerure agamije kujya gutwika inzu y’uwahoze ari umukunzi we amuziza ko yamutaye ubwo yamuterega inda nk’uko biri gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Nigeria.

 

Ubusanzwe uyu mugabo watwikiwe inzu ni umwarimu, akaba yarakundanye n’uyu mukobwa ariko ubwo yamuterega inda akabyara uyu mugabo yahise amutana umwana wabo umugore atangira kumurera wenyine.

Uburakari ndetse n’umujinya uyu mugore yavutse igihe kinini, byamusabye gukora urugendo rurerure ubwo yajyaga aho uyu mugabo asigaye maze akora ibintu byatunguye abantu benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo uyu mugore yageraga ku nzu uyu mugabo asigaye abamo, yayitwitse ndetse kuburyo wagira ngo aho hantu nta nzu yigeze ihubakwa kuko inkongo yumuriro uyu mugore yakongeje kuri iyo nzu yahasize amatongo gusa.

Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’igikorwa kigayitse uyu mugore yakoze bavuga ko ukwiye gutinya igitsina gore.

Sibyo gusa Kandi abantu baributswa kujya bajya mu rukundo babwizanya ukuri ndetse havukamo ibibazo nko guterana inda mukamenya ko mwembi iyo nda ari inshingano zanyu mukwiye gufatikanya.

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

RIB yataye muri yombi umuyobozi ukomeye ku rwego rw’Intara

Next Story

Bruce Melodie yaciye amarenga yo kongera gukorana na Shaggy

Latest from HANZE

Go toTop