Umugore wo mu gihugu cya Nigeria yatunguye benshi imbuga nkoranyambaga araziterura ubwo yarizwaga cyane n’uko yamenye ko umugabo we afata kimwe cya kabiri cy’amafaranga akorera akayaha umugore we w’ibanga.
Uyu mugore yagaragaje ko yamenye ko ibi abikorerwa n’umugabo we aho afata amafaranga akayashyira kuri Envilope, akayoherereza undi mugore w’ibanga utazwi.
Uyu mugore yagaragaje ko yabonye Envelope izinze neza ihishe maze gufungura asanga ni amafaranga umugabo we yari yafunze ateganya kuzayaha iyo nshoreke ye atari yarigeze amubwiraho na rimwe.Uyu mugore yemeza ko yaremerewe cyane agahitamo kugisha inama kuri bagenzi be.
Agisoma ibyari byanditsweho kuri iyo envelope yari ifunze neza yasanze hari handitseho amagambo avuga ko ari amafaranga yo kwita kumwana ndetse akaba yohererejwe urukundo rwe, mu gihe yari azi neza ko ariwe rukundo rwonyine yari afite nyamara umugabo we undi yita urukundo.
Uyu mugore yanditse ati:” Muraho neza nyakubahwa.Mfasha gufata umwanzuro.
Iyo umugabo wanjye abonye ahembwe amafaranga ye ahita afata amafaranga kimwe cya kabiri cyayo ahembwa , akayishyira muri envelope arimo , amafunguro , ayo gukodesha ndetse n’andi yo kuruhande asanzwe yarangiza akayatanga atanambwiye kndi akayaha abo ntazi.
Ikibabaje ni uko uwo ayahereza yandikaho amagambo adasanzwe akandika ngo :’Ndagukunda rukundo rwanjy , nzita kubana”.
Nkimara kubona ayo mafaranga rero narayabitse , maze atashye atangira gushaka hirya no hino , mubajije arangije arambwira ngo arimo gushaka ‘Flash’ y’ingenzi cyane kuri we, asobanura ko iyo Flash irimo amabanga y’akazi.Yarimo kubira ibyuya nk’urwaye Diarrhea”.
Uyu mugabo yamaze iminsi 3 asa n’uri muburibwe ariko yaranze kumbwira impamvu ameze uko.None nkore iki?
Src ghpage.com