Umugore utuye mu gihugu cya Kenya mu mujyi bita kitengela yariye umurambo w’umwana we nyuma yo kumara gukubita uwo mwana agapfa.
Nk’uko bikomeje gutangazwa, biravugwa ko umugore wo muri Kenya yakubise umwana we w’imyaka ibiri, ndetse bikaza kurangira uwo mwana yitabye Imana ariko uwo mugore akarenzaho akarya umurambo w’umwana we.
Nkuko byakomeje gutangazwa n’abatangabuhamya, baravuga ko mbere yaho gato uwo mwana w’imyaka ibiri yari ari gukina n’abandi bana hanze nyuma nyina akaza kumwinjiza munzu.
Nyuma baje kumva urusaku ruturuka munzu, baza gutungurwa babona uwo mugore asohoka yuzuye amaraso ndetse afite n’andi maraso mu menyo. Abaturanyi bihutiye guhamagara police ariko biba ibyubusa dore ko basanze uwo mubyeyi amaze kurya hafi kimwe cya kabiri cy’umubiri w’uwo mwana.
Igice cy’umubiri kindi cyasigaye, kajyanywe ku ivuriro ryitwa kitengela sub_country hospital. Ubu ikirego Kiri mu maboko yababishinzwe.
Ibi kandi bibaye nyuma gato ho iminsi ibiri aho n’ubundi muri aka gace ka kitengela aho umugabo yishe umukunzi we.
Ibi bikomeje gutera ikibazo no guhahamuka no kwiheba ku bantu batuye muri aka gace bibaza ukuntu ibi bintu bikomeje kuba mugace kabo.
Abashinzwe umutekano n’iperereza bakomeje guhumuriza abaturage babizeza ko ibintu biraza kugenda neza.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: feednews