Jamie Powell aremejwe na kanseri y’ururimi nyuma Yuko asomanye, kuri ubu akaba yafashe umwanzuro wo kutazongera gusomana mu buzima bwe naramuka ahanyuze mu mahoro dore ko arembejwe niyi kanseri.
Uyu mugore Jamie Powell w’imyaka 39 urwaye kanseri y’ururimi, yabwiwe ko ururimi rwe ruzabagwa bagateraho indi nyama ndetse bikazamusaba kongera kwiga kurya no kwiga kuvuga Kandi Ari umugore ukuze cyane.
Uyu mugore avuga ko byatangiye yumva ari ibisanzwe ariko akabona ku rurimi rwe hatangiye kuzaho akobo, Niko kwigira inama yo kujya ku ivuriro. akigerayo bamupimye bamusanzemo kanseri y’ururimi yo ku rwego rwo hejuru. Abwirwa ko kimwe cya kabire cy’ururimi rwe bazagikata kigasimburwa ndetse ko bizamusaba kongera kwiga kurya no kwiga kuvuga.
Uyu mugore kandi yavuze ko yagize agahinda gakomeye nyuma yo kumva ko arwaye kanseri y’ururimi ndetse ababazwa nuko atazongera kwishimana n’umugabo weJonathan w’imyaka 40 amusoma ukundi, ndetse ko n’ibihe byiza bagiranye bwa nyuma aba atakibyibuka kubera uburibwe anyuramo.
Uyu mugore yavuze ko Ari umwanzuro ukomeye kwemera ko ururimi rwe rubagwa ariko ngo ntakundi kuko bitabaye byarangira yitabye Imana. Akaba akomeje kuvuga ko yahuzwe ikitwa gusomana burundu.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: rabapost.com