Diamond Platinumz yanyishyuye million 17 kugira ngo ankoreho mu ndirimbo ye ! Zuwena

26/01/2024 09:16

Umuhanzi Diamond Platinumz akaba umwe mu bahanzi batunze agatubutse mu banyamuziki bo ku mugabane wa Afurika , mu mwaka ushize wa 2023 yakozemo ibikorwa byinshi harimo no guha akazi bamwe mu bene gihugu nabo bakarya ku mafaranga ye na cyane ko haba mu ndirimbo Diamond Platnumz afite ibikorwa byinshi nk’umwe muhanzi akaba n’umushoramari [ Umushabitsi ].

Mu mashusho y’indirimbo ya Diamond Platinumz yitwa “Zuwena” hagaragaramo umukobwa mwiza wuburanga ndetse ngo ni umwe mu bantu uyu mugabo Diamond Platinumz yafashije mu buryo bw’amafaranga kubera agatubutse yamwishyuye kugira ngo agaragare mu mashusho y’indirimbo ye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Tanzania, uyu mukobwa yavuze ko uyu muhanzi Diamond Platinumz akwiye kubahwa kuko ngo ni umuntu uha agaciro akazi wakoze ndetse akaguhemba neza.Uyu mukobwa yavuze ko kugira ngo agaragare mu mashusho y’indirimbo yuyu mugabo yamwishyuye Million 17 z’amashilingi ya Tanzania.

Yakomeje avuga ko mu buzima bwe kuva yatangira kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi Aribwo bwambere yari yishyuwe amafaranga menshi cyane. Akaba yarishimiye gukorana n’uyu muhanzi Diamond Platinumz ndetse ko hari byinshi yabyigiyemo mu gukorana na Simba Diamond Platinumz.

Ubusanzwe uyu mugabo Diamond Platinumz n’ubundi kimwe mu bintu yitaho ni amashusho y’indirimbo ze ndetse akora uko ashoboye kugira ngo indirimbo ze zirebwe cyane.

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Umugore yakase igitsina cy’umugabo we amuziza ko ashobora kuba amuca inyuma

Next Story

Meddy n’umugore we baganeye Ange Daniella ubutumwa bukomeye

Latest from HANZE

Go toTop