Advertising

Umugore yahishuye ko imbuga nkoranyambaga zamuhaye umugabo mwiza babana

03/22/23 9:1 AM

Benshi bakomeje kuvuga ko kubona uwo mubana muri iyi minsi ari ingume cyane ko iyo uteye icyumvirizo mu rubyiruko abenshi baba bavuga ko gushaka bisaba amafaranga bakanumvikanisha ko aho ibintu bigeze kubona uwo wizera mu kabana nk’umugabo n’umugore bigoye cyane , dore ko aho haziye imbuga nkoranyambaga imitekerereze ya benshi yangiritse indi igahinduka.

Umugore witwa Giselle Kanyana Uwimpaye yeruriye umunyamakuru warumubajije aho yahuriye n’umugabo ahekeye abana ,avuga ko bahuriye muri Group ya watsap bari bisanzemo. Ati'” Nagiye kubona mbona umuntu ari gutanga ibitekerezo bizima muri groupe bintera amatsiko yo kumenya uwo muntu bityo ngize amahirwe mbona aranyandikiye ubushuti butangiriraho. Umunyamakuru nawe yungamo ati”Watekerezaga iki igihe wumvaga uri guteretwa n’umuntu mutarahura? Yakubwiye ko agukunda hashize imyaka ingahe”.

Uyu mugore yavuze ko we yita kubitekerezo by’umuntu kuruta indi mpamvu yose bityo ko kumva ko ari umuntu bahuriye ku mbuga nkoraranyambaga ntakinini bivuze. Ati”Igihe cyose abantu bagira aho bahurira ubwo nyine natwe aho niho hagombaga kuduhuza”. Yungamo ati” kubaka neza ntibivuze ko aruko mwahuriye ahantu heza, kandi njye nubatse neza!.

Ni benshi bagira ubwoba bw’abakoresha imbuga nkoranya mbaga cyane ko kwizera umuntu bigora ,byagera ku wo utarabona byo bikaba akarusho bakavuga ko ntamugore cyangwa umugabo wo ku mbugankoranyambaga kuko ngo iyo atabaye ibinyoma uwo uhavanye aba yikurikiriye ifaranga. Impungenge zigahera aho.

Reka nkubaze, abakera ko bahurira mu misa, abandi bakarangirwa abageni, Kugira ngo wizere ko uwo mwahuye azakubera umufasha mwiza mu byo kubaka umuryango Mwahurira he?

Urukundo ntabwo rugombera aho guhurira hahanitse kuko ahariho hose wahahurira n’uwo Imana yakugeneye gusa bikagusaba ubwenge no gushishoza ukamenya neza ko ari uwo hato utazavaho wicuza kubera ko wahubutse , ukaroha amarangamutima yawe mukaga atabashije kwikuramo muri ubu buzima.Fata umwanya wawe witonde ndetse ushishoze bihagije kuko gukunda ni igikorwa gikomeye gisaba umutima witeguye kucyakira no gushyira mubikorwa ibyo usabwa n’undi mutima kugeza ubwo gutekereza bihinduka bimwe.

Umwanditsi: Shalomi Parrock

Sponsored

Go toTop