Monday, May 13
Shadow

Umugore w’Umushinwa yafushye cyane yiyama abagore bashuka umugabo we ngo amwirukane

Umugore witwa Kwamboka w’umugabo uyobora Intara muri Kenya yatangaje benshi nyuma yo gufata ijambo akiyama abandi bagore atekereza ko bashobora kumutwarira umugabo bitwaje akazi.

 

Ubwo bari mu muhango wo gushyingura, uyu mugore yafashe ijambo aratungurana avuga ko hari abantu bamubwira ngo azasubire mu Bushinwa asige umugabo we muri iki gihugu akoramo nk’umuyobozi w’Intara [Governor].

 

Kwamboka, avuga ko umugabo we witwa Simba Arati ariwe wenyine ushobora gufata umwanzuro wo kumusubiza mu Bushinwa.

 

Mu magambo ye yagize ati:”Abo bashaka kuza bakaba abagore ba kabiri cyangwa aba gatatu, mbahaye ikaze.Ntabwo mwakaba mushaka kubanza kunkura munzira mbere y’uko muza, kubera ko ninjye uzabaha ikaze”.

 

Kwamboka ukomoka mu Bushinwa, yavuze ko ibyo yavuze yari yabiteguye kuburyo byari binanditse.Muri 2022, uyu mugore yafashije umugabo we ubwo yiyamamarizaga kuba umuyobozi w’umwanya arimo kuri ubu.

 

Muri uku kwiyamamaza, yarabyinnye anararirimba ubundi agira ati:”Amazina yanjye nitwa Kwamboka ndi umugore wa Simba.Mwakoze kuza kandi ndabasaba gushyigikira umuyobozi wacu Simba Arati akaba Guverineri”.

Simba yigeze kuvuga ko yahuye bwa mbere n’umugore we ubwo yari muri Kaminuza ya Guagzhou mu Ntara ya Guagzhou mu gihugu cy’Ubushinwa muri 2006.