Elon Musk ahangayikishije abakozi be

09/01/2024 11:34

Umuherwe ukomeye ku Isi Elon Musk akomeje guteza inkeke abakozi be n’abandi bamubona ari kunywera itabi aho akorera.

 

Ibi byatangajwe n’Ikinyamakuru Wall Street Journal cyavuze ko uyu mugabo Elon Musk akoresha itabi ririmo; Cocaine, LSD, ecstasy na Psychedelic Mushrooms, bavuga ko akunda kurinywera ahihishe atinya itangazamakuru n’abashobora kumufotora.

 

Uwahayawe amakuru Wall Street Jaurnal yavuze ko uyu mugabo ari gukomeza gukabya kunywa itabi bikabatera inkeke.Mbere y’aho gato y’uko aya makuru atangwa kuri Elon Musk yari yavuzweho gukoresha imiti ifatwa nk’abarwajwe n’ibiyobyabwenge cyangwa indi miti itera ‘Depression’.

 

2018 na 2019 Elon Musk nabwo yashinjwe gukoresha ibirimo Marijuana nk’uko byanyuze muri ‘Podcast’ ya Joe Rogan.Nyuma y’aho Elon Musk ubwe yatangaje ko yasabwe na NASA , kwemera gupimwa ko atanywa ibiyobyabwenge ngo arabyemera yagize ati:”Nyuma ya Rogan, nemeye ubusabe bwa NASA bwo gupimwa ibiyobyabwenge mu myaka 3 gitunguro”.

Yongereye ho ati:”Nta bwo byigeze bigaragara ko nabikoresheje”.

Umunyamategeko wa Elon Musk witwa Spiro Alex yabwiye Ikinyamakuru Street Journal ko umukiriya we yapimwe inshuro nyinshi gitunguro bamusanze ku ruganda rwe rwa SpaceX kandi ntiyegeze abatenguha, anavuga ko itangazamakuru ribeshya.

 

Elon Musk afite inganda zigera muri 6 zimo ; X , SpaceX, Tesla,Tunneling Venture The Boring Co,AI Startup ,..Musk afatwa nk’umukire wa mbere ku Isi n’amafaranga arenga $219.4 Billions.

Advertising

Previous Story

Umugore w’Umushinwa yafushye cyane yiyama abagore bashuka umugabo we ngo amwirukane

Next Story

Zari Hassan yerekanye igikapu yaguze arenga Miliyoni 2 RWF

Latest from Ikoranabuhanga

Menya Icyateye ibura rya interineti

Ku cyumweru , tariki ya 12 Gicurasi, ikibazo gikomeye cya interineti cyibasiye uduce tumwe na tumwe two muri  Afurika y`iburasirazuba no mu Majyepfo, aho
Go toTop