Umugore w’imyaka 31 watewe inda n’umwana w’imyaka 13 y’amavuko yatangaje benshi akomeza kurera uwo mwana babyaraye

05/03/2023 21:40

Ni inkuru ifatwa nk’idasanzwe ariko yatumye benshi bibaza niba ari ibitangaza byabayeho babura ibisubizo by’icyo kibazo.Ubusanzwe ntabwo ari inkuru isanzwe mu matwi y’abantu ko umwana w’myaka 13 yatera inda umugore w’imyaka 31 y’amavuko.

Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko yemeye ubwe ko yaryamanye n’umwana w’imyaka 13 y’amavuko nyuma akaza gutwita inda y’uyu mwana.Uyu mugore witwa Andrea Serrano, yafunzwe na Polisi ya Founatin Police Department, tariki 5 z’Ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2022.Iyi police itangaza ko yafashwe agafungwa azira ibyaha birimo gufata kungufu umwana muto w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko akamukoresha imibonano mpuzabitsina nk’aho ari kubikoresha umuntu mukuru.

Ubushinjacyaha butangaza ko uyu mugore yashinjijwe ibi byaba kubera ko yari umubyeyi w’uyu mwana mu bigaragara ndetse akaba yari amufiteho uburenganzira bwose bushoboka.Uyu mwana yabwiye Polise ko yitaga uyu mugore ‘mama’ n’ubusanzwe.Mu makuru yatangajwe, ngo uyu mwana yagiye aryamana cyane n’uyu mugore igihe cyose yaboneraga amahirwe kugeza atwise inda avuga ko ari iy’uyu mwana.Uyu mugore yaje no kubyara uyu mwana bivugwa ko inda ari uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko.

Serrano yarafashwe arafungwa nyuma yo kumaramo umunsi umwe, arafungurwa, afungurwa atanze akayabo k’amafaranga k’amadorali 70.Umubyeyi w’uyu mwana , yababajwe n’uko uyu mugore yarekuwe adafunzwe cyangwa ngo ahanwe bihagihe.Uyu mugore yaragize ati:”Yafashe kungufu umwana wanjye ukiri muto w’imyaka 13 y’amavuko.Uyu mugore iyo aza kuba umugabo , umwana wanjye akaba umugore nzi neza ko yari kuba afunzwe ubu ari inyuma y’iminyururu”.

Hatitawe kugutaza k’umugore, umwana we yakomeje kuguma mu buribwe ndetse uyu mugore arafungurwa nk’uko ikinyamakuru cyitwa Theblaze.com kibitangaza.Serrano kugeza ubu arimo kurera umwana w’inda y’umwana w’imyaka 13 y’amavuko.Uyu mugore yabwiye televiziyo ya KKTV ko umwana we ameze nk’uwibwe.Ati:”Umwana wanjye ameze nk’uwibwe.Uyu mwana wanjye ntabwo yari yiteguye kuba se w’umuntu yari akiri muto cyane mu buryo bwose.Ararengana, kandi ibi yashyizwemo azabana nabyo ubuzima bwe bwose.Ubusanzwe inkuru nk’izi ntabwo zumvikana nk’izisanzwe akaba ariho bigaragarira ko bigoranye cyane.Kubyara ni kimwe kurera ni indo ninaho abagabo benshi bahungira ingo zabo.

Advertising

Previous Story

Umwana ni uburyohe ! Dore uburyo wakoresha ukabasha kuryoherwa n’umwanya wawe aho kumuvunisha n’imirimo

Next Story

Umugabo wiyise ‘Yesu’ afite ubwoba kubera abahigiye kuzamubamba ku musaraba mu bihe bya pasika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop