Umwana ni uburyohe ! Dore uburyo wakoresha ukabasha kuryoherwa n’umwanya wawe aho kumuvunisha n’imirimo

by
05/03/2023 14:05

Mu by’ukuri umwana ni mwiza , umwana ni umugisha. Kumenya uburyohe bw’umwana byatumye benshi mu bagore n’abakobwa biyemeza kurera no kubyara.Umuntu utazi agaciro k’umwana niwe umufata uko yishakiye akamufata nabi kugeza akuze agakurana umutima mubi.

ESE KUKI HARI ABANA BAKURANA IMITIMA MIBI ?

Muri rusange hari abana bakurana intimba batewe n’abo babanye nabo ndetse bagakurana imitima ibabaye , ikakaye ndetse irakaye bitewe n’uburyo wababayeho mu buzima bwano.Urugeo twafata ni : Umunsi umwe turi ku ishuri umwana twiganaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza yagiye inyuma y’ishuri yipfuka mu maso ararira cyane ku buryo yahogoye neza neza.

Nafashe umwanya ndamwegera ndamuganiriza , muhanagura amarira nirengagije ko agahinda yari afite naramuganirije cyane. Twageze n’aho musetsa , mubwira inkuru zinyuranye zisekeje maze araseka arishima cyane ku buryo nanjye numvise nezerewe mu mutima wanjye.

Mu magambo y’uyu mwana nyuma kuganira nawe yarambwiye ati:” Nukuri sinzi icyo naguha, waramfashije cyane wambereye imfura. Wambereye umugisha, kugeza n’ubwo nabona umuntu unkunze , umpaye umwanya , unyumvise maze akamfasha kuba njye no kwishimira ubuzima.

Nahuye nakaga , nabayeho nabi , narapfuye ndazuka ariko nonaha menya ko ubuzima aribwiza”.Nyuma y’iki kiganiro uyu mwana yahishuyeko mama na papa we bararaga barwana. batarwana bose bakajya kunywa inzoga kugeza ubwo batahaga ari ntanumwe ushobora kuvuga ijambo ngo risohoke mu kanwa kandi n’abana batariye umunsi wose na nijoro.

ESE NI URUHE RUKUNDO RUKWIRIYE KWEREKWA UMWANA.

Umwana akwiriye guhabwa  umwanya mu muryango akerekwa urukundo agakora ibyo yifuza byose kandi akabikorera igihe ashakiye.Umwana akwiriye umunezero, umwana akwiriye gufashwa gukora ibimunezeza aho guhatirizwa ibyo adashoboye.Mu muryango umwana akwiriye guhabwa amafunguro yose akeneye nk’intungamubiri zifasha umubiri we gukomera no gukura neza mu rwego gukomeza kubaho neza.

1. Umwana akeneye guhabwa uburezi , ndetse agahabwa n’ibikoresho byose akeneye kugira ngo yige kandi yige neza.Umwana niwe ejo hazaza h’igihugu runaka, umwana niwe ucigatiye iterambere ry’igihugu atuyemo, niwe byiringiro by’umuryango we.Muri rusange umwana akwiriye gufashwa kugera ku ishuri.

2. Umwana afite uburenganzira bwo gukina no kwidagaduro ibyo byose bimuha amahirwe n’umwanya wo kwishimira ubuzima abayemo muri rusange.Umwana ni umwami. Umwana ni umutware.  Nanjye wanditsi ibi ndi umwana kandi nkunda gusoma no kwandika. Ndabakunda cyane. Mukomeze mudukurikire umunsi ku munsi.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umukobwa numusangana ibi bimenyetso 5 uzamenye ko akiri isugi

Next Story

Umugore w’imyaka 31 watewe inda n’umwana w’imyaka 13 y’amavuko yatangaje benshi akomeza kurera uwo mwana babyaraye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop