Umugore w’ikizungerezi n’amataye adasanzwe yatangaje ko ashimishijwe n’uburyo Imana yamuremye ikamuha amataye, nyuma yamagana abavuga ko yibagishije.
Umunya-Ghana Fantana akomeje kuvugisha abantu benshi kubera uburyo aremye dore ko bivugwa ko yibagishije amabuno abandi bakemeza ko atariko yaremwe nyamara we akemeza ko ari umugisha Imana yamuhaye ikamurema nk’igisabo.
Mu kiganiro yagiranye na Abeiku Santana yemeje ko uko asa ari igisubizo cyo gukura neza, acecekesha abavuga ko yibagishije umubiri.
Ati:” Umubiri wanjye uri gukura neza cyane kandi niko nteye rwose.Ndi gukura neza , Imana ishimwe.Ntabwo nzakomeza gusa nkuko nasaga mu myaka 20″.
Yakomeje asobanura ko umubiri we ugenda wiyongera uko akura aho kuba yariyongeresheje umubiri.Ati:” Nagiye nkura neza kandi mugomba kumenya ko ari Imana byose yabikoze.Ntakimenyetso na kimwe mufite cy’uko nagiye munsi y’icyuma”.
Muri 2022 uyu mukobwa yigeze kumvikana avuga ko umubiri we yawuhinduye uko ashaka gusa kuri ubu yabihakanye.
Src: Ghanaweb