Gatsata: Kidelenka yahoze ari indiri y’uburaya, ubujura n’ubusinzi yahinduriwe izina

17/05/2023 20:43

Nyamabuye ni agace gaherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo gatuwemo n’abakanishi benshi n’abakora uburaya kamaze igihe karahawe izina rya “Kidelenka”.

Muri aka gace ubuzima bwaho buratangaje bitewe n’ibihabera bikorwa n’abahatuye n’abahagenda barimo abahashakira ubuzima umunsi ku wundi.

Abahatuye bemeza ko mu Kidelenga hakundaga kurangwa umutekano muke uterwa n’indaya n’abagabo zikorana na bo ndetse n’ibiyobyabwenge birimo n’inzoga za make zihagaragara.

Muri iki gihe abatuye mu Kidelenka n’ubuyobozi bahinduye iri zina ryaho bahita mu ‘Cyubahiro’.

Uwitwa Mukeshimana Aliane yabwiye IGIHE ko na we asigaye yumva mu Kidelenka bahita mu ‘Cyubahiro.’ Ati “Niko basigaye bahita bakunda kuhita gutyo ariko ni abantu bajijutse nk’abayobozi kuko ngo iryo zina rifite isura mbi.”

Byiringiro Kevin yagize ati “Ubu nyine abantu bose bari kubamenyereza ko bahita mu Cyubahiro ariko sinzi ko izina rya Kidelenka ryava mu mitwe y’abantu kuko abashaka indaya za make n’inzoga z’ibyuma ni ryo bazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, na we yemeza ko aka gace katacyitwa ‘Kidelenka’ ndetse iri zina ryahinduwe mu rwego rwo guhindura imyitwarire y’abahatuwe.

Ati “Ntabwo tucyihita mu Kidelenka kugira ngo abahatuye bumve ko bagomba guhindura imyitwarire; bahise mu Cyubahiro.”





IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

Next Story

Umugore w’ikizungerezi arashima Imana yamuremye neza ikamuha ikimero

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop