Diamond Platnumz yavuze ko kuba wenyine bisa n’urugamba

19/01/2024 08:29

Diamond wamamaye muri Bongo , yongeye kugira icyo avuga nyuma y’amasaha make , atangaje ko ari Single ahakana urukundo rwa Zuchu.

 

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze uyu muhanzi yavuze ko kuba Single ari urugamba rukomeye kuri we kuburyo ashaka yakwigumira kuwavuze ko amukunda [Zuchu].

 

Uyu muhanzi kandi yabujije abantu kujya bihutira guca imanza ati:”Mwese muri gukura kandi mukaba muhuze, mu kwiriye kwitonda cyane.Mwige gutega amatwi kuko abantu ntabwo bahita batandukana nka gutyo mubyumva”.

 

Ibi bije nyuma y’amasaha make atangaje ko we na Zuchu badakundana agaragaza ko ari wenyine, mu magambo ye Diamond yagize ati:” Reka mbatangarize byeruye ko ndi njyenyine [ Single ], sindimo gutereta cyangwa ngo mbe ndi mu rukundo n’umukobwa uwari wese rero kubw’ibyo sinkomeze gushyirwaho umukobwa uwari we wese. Ningira umukunzi nzabimubwira cyangwa mubereke nk’uko nsanzwe mbikora”.

Diamond Platnumz yakomeje guteza benshi urujijo bibaza impamvu yo gushyirwaho igitutu cyo gukundana na Zuchu utarahwemye kwereka Diamond Platnumz ko amukunda cyane ndetse akabisubiramo inshuro nyinshi.

 

Diamond Platnumz yateye indobo Zuchu ku mugaragaro

Advertising

Previous Story

Umusore bamutwaye umukunzi kubera agahinda yisiga urusenda mu maso

Next Story

Umugore wari utetse ipate yatewe n’amabandi amuca umutwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop