Friday, May 3
Shadow

“Umugore Wanjye nasanze arikunca inyuma hamwe n’umusaza ndamubabarira azakumusanga n’abana banjye bose!” Agahinda k’umugabo waciwe inyuma n’umugore we

Uyu mugabo yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo gusanga umugore we ari kumuca inyuma kumugabo w’umusaza nyuma akaza kumuta akajya kwibanira n’uwo musaza.Stephan ni umugabo ukomoka mugace ka Kinangop muri Kenya, uyu mugabo yagaragaje uburyo yababajwe n’umugore yishakiye, akamuca inyuma ndetse akazano kumusiga akisangira umusaza wamwinjiriraga murugo adahari.

Uyu mugabo yagaragaje ko icyamubabaje cyane ari uburyo uyu mugabo yajyanye n’abana be batanu bari bamaze kubyarana.Umusaza wamutwariye umugore yamujyanye ku mutuza ahitwa Kitengela nk’uko uyu mugabo yabitangaje.Yasobanuye ko yatangiye gukora akazi afite imyaka 22 nyuma akaza guhura n’umukobwa bikarangira babanye, babaye umugabo n’umugore.

Nyuma y’aho gato baje kugira umugisha Imana ibahereza abana 5 agakora uko ashoboye ngo ababonere ibyo barya n’indi mibereho yabo ya buri munsi.Ubwo ngo babaga bari murugo , telefone y’umugore we yashoboraga kuba yasona ariko ntayifate kubera uburyo yamwizeraga akamwihorera, ahubwo we yamuhamagara ntabashe kuba yamwitaba akayoborwa impamvu yabyo.Umunsi umwe yaramwicaje,amubaza impamvu atamwitaba, umugore arya indimi, umugabo ahita amenya ko hashobora kuba hari ikintu bari kumukinga.

Yafashe telefone ye , agiye muri Watsapp ye abona ubutumwa yandikiranaga n’umugabo w’umusaza umugore we amusezeranya kuzaryamana nawe kabone n’ubwo yari yarashatse.Ubwo yageragezaga kubimubaza , uyu mugore yarabihakanye cyane amwemeza uburyo ari ibinyoma atanabizi.

Uyu mugore yafashe gahunda maze umunsi ukurikiyeho afata abane be batanu aragenda ntiyagaruka.Uyu mugabo yagize agahinda gakomeye nyuma yo kubabarira umugore we akamwitura kumusiga wenyine.