Imodoka yafashwe n’umuriro mu buryo butunguranye

13/03/2023 15:47

Ku muhanda werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulaki RAE 033B yahiye irakongoka.

Amakuru avuga ko ari iya Hakizimana Elias w’imyaka 73 ariko yari itwawe n’umushoferi witwa Gashugi Maurice w’imyaka 46.Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kugali, CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, gusa hakekwa itiyo ya lisansi yaba yacitse.

Ati “Iriya midoka yafashwe mu masaha ya saa mbili n’igice za mu gitondo. Inkongi y’umuriro yayifashe yose irakongoka, ariko babashije guhamagara ishami rishinzwe kuzimya inkongi, basanga yafashwe n’umuriro barazimya.”Akomeza agira ati “Nta muntu wakomerekeyemo, nta n’ibintu byangirikiyemo uretse kuba yahiye igakongoka.”Yavuze ko icyateye impanuka bakeka ko hari itiyo ya lisansi ishobora kuba yacitse, ikaba ishobora kuba yateye inkongi y’umuriro.CIP avuga ko hakorwa iperereza hakamenyekana nyirizina icyateye iyi nkongi.

Advertising

Previous Story

“Umugore Wanjye nasanze arikunca inyuma hamwe n’umusaza ndamubabarira azakumusanga n’abana banjye bose!” Agahinda k’umugabo waciwe inyuma n’umugore we

Next Story

Ariel Wayz yatewe imitoma idasanzwe na Danny Nanone mu ndirimbo nshya bafatanyije – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop